U Rwanda rurifuza imijyi itoshye yiganjemo ibiti

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne D’Arc Mujawamariya, aganira na Kigali Today, yagaragaje ko u Rwanda rwifuza imijyi n’imidugudu bitoshye, mbese biri mu ishyamba nk’uko bimeze mu Kiyovu cy’abakire mu Mujyi wa Kigali.

Urugero rw'umujyi utoshye, akaba ari yo yifuzwa mu Rwanda
Urugero rw’umujyi utoshye, akaba ari yo yifuzwa mu Rwanda

Dr Mujawamariya agira ati "Ishusho nkunze gufatiraho ni iriya yo mu Kiyovu, inzu zaho ntuzibona ubona amashyamba gusa, turifuza rero ko u Rwanda tumera nk’umujyi uri mu ishyamba."

Abahanga mu bidukikije bavuga ko ibiti bifasha Isi gukurura imyuka n’imyotsi byoherejwe mu kirere bivuye ku bikorwa bya muntu. Iyo myuka ikaba ngo yangiza igisenge cyitwa Ozone kirinda Isi gushyuha gukabije.

Minisitiri Dr Mujawamariya asaba ko hakoreshwa uburyo bwo kurondereza ibicanwa bikomoka ku biti, cyangwa ubundi buryo bwose busimbura inkwi n’amakara, mu rwego rwo kwirinda gutumura imyotsi no kurengera ibiti byose biri mu Gihugu.

Arifuza ko mu Rwanda hakoreshwa imodoka zitwarwa n’amashanyarazi zigasimbura izikoreshwa n’ibikomoka kuri peteroli (lisansi na mazutu).

Dr Mujawamariya avuga ko mu Gihugu hari ibigo bimaze kuzana imodoka zikoresha amashanyarazi, inyinshi zikaba zarakoreshejwe mu nama za CHOGM na APA (Inama yigaga ku Iterambere ry’Ibyanya bikomye muri Afurika).

Yongeraho ko Leta ikomeje kurwanya imyanda ya pulasitiki n’ubwo hakiri ibikoresho bimwe na bimwe nk’amacupa y’ibinyobwa akozwe muri icyo kinyabutabire.

Avuga ko bazafatanya n’abikorera hagashyirwaho uruganda rusazura ibikoresho bya pulasitiki aho kujya bikoreshwa rimwe ngo bijugunywe.

Minisitiri w’Ibidukikije agaruka kuri gahunda yo gutunganya ibishanga biri mu Mujyi wa Kigali kuva ku cya Nyandungu cyamaze gukorwa, ubu na bwo harimo gutunganywa icya Rwampara, Nyabugogo, Gikondo, UTEXRWA na Rwintare.

Minisitiri Dr Mujawamariya avuga ko hagikenewe imbaraga mu guhindura imyumvire y’abantu bahinga mu mbago z’imigezi n’ibiyaga, ndetse n’abamena itaka cyangwa imyanda mu bishanga.

Avuga kandi ko abanyenganda bagikeneye gufashwa kuyungurura imyotsi aho kuyohereza mu kirere.

Imyinshi muri iyi mirimo ifashwa n’Ikigega gitera inkunga imishinga yo kubungabunga ibidukikije (FONERWA).

Dr Mujawamariya Jeanne d'Arc, Minisitiri w'Ibidukikije
Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, Minisitiri w’Ibidukikije

Dr Mujawamariya avuga ko u Rwanda ari cyo gihugu cyonyine muri Afurika, gifite ikigega gikora nka banki ishora amafaranga mu mishinga yo kubungabunga ibidukikije.

Muri Werurwe umwaka utaha u Rwanda ruzakira Inama y’Abayobozi b’Ikigega cy’Isi gishinzwe guteza imbere ibidukikije (Green Climate Fund/GCF), akaba ari ubwa mbere iyo nama izaba ibereye hanze y’igihugu cya Koreya y’Epfo aho isanzwe iteranira.

Minisitiri w’Ibidukikije akavuga ko ibyo ari ikimenyetso cy’uko abayobozi b’icyo kigega bakurikiranira bya hafi imishinga batanzeho inkunga mu Rwanda, harimo uwa "Green Gicumbi" ndetse n’uw’Intara y’Iburasirazuba ikunze kwibasirwa n’amapfa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka