Tanzania: Bakajije ingamba zo gukumira Kolera

Guverinoma ya Tanzania yohereje itsinda ry’inzobere mu buzima mu turere twa Songwe, Mbeya na Ruvuma mu rwego rwo gukumira icyorezo cya kolera ngo kitinjira mu gihugu, icyo cyemezo kikaba cyafashwe nyuma y’uko muri Malawi ihana imbibi n’utwo turere, icyo cyorezo kimaze kwica abagera kuri 661.

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubuzima muri Malawi, yo ku wa Kane tariki 5 January 2023, abantu bagera ku 19.629 ni bo bari bamaze kwemezwa ko banduye icyorezo cya kolera.

Aganira n’ikinyamakuru ‘The Citizen’, umuyobozi ushinzwe itumanaho muri Minisiteri y’Ubuzima muri Tanzania, Mr Said Makora, yavuze ko iyo Minisiteri yatangiye kohereza inzobere mu buzima kugira ngo zikumire icyorezo.

Yagize ati “Inzobere zacu zirimo gutanga amahugurwa muri utwo duce kugira ngo abaturage bagire ubumenyi ku bijyanye na kolera, no kumenya abayirwaye bakoresheje udukoresho twabugenewe twa rapid test” .

Yungamo ati “Kugeza ubu nta murwayi wa kolera dufite. Hari uwo twabonye mu kwezi k’Ugushyingo 2022, ariko yaravuwe arakira burundu”.

Ati “Isuku igomba kugirwa ikintu cy’ingenzi. Abayobozi b’ahantu hazaboneka umurwayi wa kolera bazabiryozwa”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka