Senegal: Hashyizweho icyunamo cy’iminsi 3

Muri Senegal kuva tariki ya 9 kugeza tariki 11 Mutarama 2023, igihugu cyose kiri mu cyunamo cy’abantu 40 baguye mu mpanuka y’imodoka za bisi zitwara abagenzi, zagonganye mu rucyerera tariki ya 8 Mutarama 2022 ahitwa Kaffrine, abandi bagera kuri 78 barakomereka bikomeye.

Inzego z'ubutabazi zahise zihagera
Inzego z’ubutabazi zahise zihagera

Perezida wa Senegal, Macky Sall, abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter yatangaje ko ashyizeho icyunamo cy’iminsi itatu cyo kunamira abaguye muri iyi mpanuka, ndetse anihanganisha imiryango yabo.

Yagize ati "Nababajwe bikomeye n’impanuka yabaye igahitana abantu 40 abandi bagakomereka, mboneyeho kwihanganisha imiryango yababuriye ababo muriyo mpanuka kandi abitabye Imana baruhukire mu mahoro".

Nyuma yo kwihanganisha imiryango y’ababuriye ababo muri iyo mpanuka, Perezida Mackey Sall yahise atangaza ko guhera kuri uyu wambere 9 Mutarama 2023 hatangira icyunamo cy’iminsi itatu mu gihugu hose, mu rwego rwo kunamira abantu bahitanywe niyo mpanuka.

Perezida Macky Sall yavuze ko mu gutangira icyunamo, inzego za Leta ziterana kugira ngo barebere hamwe ibibazo bitera impanuka zo mu muhanda, ndetse bafate ingamba zo kuzikumira kugira ngo zidakomeza guhita ubuzima bw’abantu.

Amakuru atangwa n’umuyobozi w’intara ya Kaolack Cheikh Dieng, avuga ko muri izi modoka zagonganye hari imwe yagize ikibazo cy’ipine bituma itabasha gukomeza kugendera mu mukono wayo, ihita igonga indi yari iri mu wundi mukono.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka