Ana Montes wari ufungiye gutanga amakuru y’ubutasi ya Amerika yarekuwe

Ana Montes wari Intasi muri Amerika yarekuwe nyuma y’imyaka 20, afungiye kumena amabanga y’akazi ayatanga muri Cuba.

Ana wari intasi muri Amerika
Ana wari intasi muri Amerika

Impamvu Ana yafashwe agafungwa ni uko yahaye Cuba amakuru yose y’ibikorwa by’ubutasi, akababwira n’ibyo Amerika yabaga itegura kuri icyo kirwa.

Yafashwe muri Nzeri 2001 nyuma y’uko abakozi b’ubutasi ba Amerika babonye amakuru, ko umukozi wa Leta ashobora kuba akorera ubutasi Cuba.

Nyuma yo gufatwa kwe, Ana Montes yashinjwe gutanga imyirondoro y’intasi za Amerika n’andi makuru y’ibanga.

Yakatiwe gufungwa imyaka 25, aho umucamanza wamukatiye yamuhamije icyaha cyo gushyira igihugu cyose mu kaga.

Nyuma yo kurekurwa, uyu mugore azamara imyaka itanu agenzurwa, kuko azaba abujijwe kongera gukorera Leta cyangwa kuvugana n’abakozi bo mu mahanga adahawe uruhushya.

Michelle Van Cleave, wari ukuriye ubutasi ku gihe cya Perezida George W. Bush mu 2012, yabwiye Inteko ya Amerika ko Ana Montes yatangaje amakuru yose y’ibintu Amerika yari izi kuri Cuba, ndetse n’ibikorwa byose bakoreraga muri Cuba.”

Yagize ati “Abaturage ba Cuba bari bazi neza ibintu byose tubagenzuraho kandi yabafashaga no kumenya amakuru y’ibindi bihugu tuzi”.

Uyu mugore yemeye ko yakoreraga ubutasi bwa Cuba kubera uburyo atari ashyigikiye ibikorwa by’ubutegetsi bwa Perezida Ronald Reagan muri Amerika y’Epfo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka