Nyuma y’iminsi yari ishize Mvukiyehe Juvenal yegura ku mwanya wa Perezida wa Kiyovu Sports Associationariko akongera agaruka birenze inshuro imwe, ubu Mvukiyehe Juvenal byamaze kwemezwa ko atakiri kuri uwo mwanya.


Kuri iki Cyumweru ikipe ya Kiyovu Sports ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter yatanagaje ko uwitwa Ndorimana Jean François Regis uzwi ku izina rya General, ari we Perezida mushya w’agateganyo wa Kiyovu Sports Association.

Ndorimana Jean François Regis wari umaze igihe gito ari Visi-Perezida wa mbere wa Kiyovu Sports, yasimbuwe kuri uwo mwanya na MBONYUMUVUNYI Abdul Karim, uyu akaba yari asanzwe muri Komisiyo y’amarushanwa muri Kiyovu.

Mvukiyehe Juvenal wari umaze imyaka ibiri atorewe kuyobora iyi kipe, yagizwe Perezida w’inama y’ubutegetsi ya Kiyovu Sports Company, iyi ikazaba ari yo ikurikirana inyungu za Kiyovu Sports umunsi ku wundi.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|