Kaminuza y’u Rwanda yabeshyuje amakuru y’uko abanyeshuri bayo bazaruhuka amezi 9

Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda bwamaganye amakuru yari amaze iminsi avuga ko itangira ry’umwaka mushya w’amashuri, riteganyijwe muri Nzeri uyu mwaka. Ni nyuma y’uko abiga muri iyi Kaminuza bari bamaranye iminsi urujijo, ndetse byanatangiye kuba impaka ku mbuga nkoranyambaga.

Kuva mu mpera z’umwaka ushize abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda, bari mu rungabangabo rwo kumenya niba amakuru avugwa ko itangira ry’umwaka w’amashuri utaha riteganyijwe muri Nzeri uyu mwaka, ari yo cyangwa byaba ari bihuha.

Bamwe muri bo bari baranatangiye kubyakira no kubyizera, gusa bategereje ko hazasohoka inyandiko y’ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda yemeza aya amakuru.

Kuva mu mpera z’iki cyumweru turimo gusoza, ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko Twitter, ni bwo impaka zatangiye kuba ndende ku itangira ry’amashuri muri iyi Kaminuza, nyuma y’ubutumwa bwari bwanditswe n’umwe mu bakoresha uru rubuga. Bamwe bibazaga uburyo habaho amezi 9 y’ikiruhuko aza yiyongera ku mwaka w’icyorezo cya Covid-19 wiyongeye ku bagikomeje amasomo.

Mu gukura urujijo kuri ibi byari byabaye impaka, Ubuyobozi bw’iyi Kaminuza bubinyujije ku rubuga rwa Twitter, bwavuze ko gahunda yo kuruhuka amezi icyenda nta yihari ahubwo ko ingengabihe igaragaza uko umwaka mushya w’amashuri uteye isohoka vuba.
Ubutumwa bwanyujijwe kuri Twitter ya Kaminuza y’u Rwanda bugira buti “Mu gukuraho urujijo: Nta munyeshuri wa Kaminuza y’u Rwanda uzaba utari ku ishuri mu gihe cy’amezi 9 nk’uko byatangajwe uko bitari ku mbuga nkoranyambaga. Ingengebihe y’amasomo igiye gukorwa vuba nyuma yo guhungabana kwatewe na Covid-19. Tuzatangaza ingengabihe nshya nisohoka”.

Ubu butumwa busoza busaba kwirengagiza ibigargara ku amafoto abiri ari hasi yabwo yerekanaga ko itangira ry’amasomo riteganyijwe muri Nzeri uyu mwaka.

Ubusanzwe ingengabihe Kaminuza y’u Rwanda irimo kugenderwaho igaragaza ko amasomo y’umwaka w’amashuri muri iyi kaminuza yatangiye ku itariki 16 Gicurasi 2022, akaba azarangira ku itariki 28 Gashyantare 2023, ku biga mu mwaka wa mbere n’uwa kabiri. Ni mu gihe abiga kuva mu wa gatatu kugeza mu wa gatanu bo iyi ngengabihe igaragaza ko umwaka w’amashuri wabo watangiye kuri 30 Gucurasi 2022, ukaba uzarangira ku itariki 8 Werurwe 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

I’m listening to you from Gisagara_mamba at line 107.9

Elias bigirimana yanditse ku itariki ya: 9-01-2023  →  Musubize

I’m sure that we must not agree to every thing announced but we must be with intentions as rwandans.

Elias bigirimana yanditse ku itariki ya: 9-01-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka