Abanyarwanda baba muri Senegal n’inshuti zabo bifurizanyije umwaka mwiza

Ku wa 07 Mutarama 2023, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bo muri Senegal bagejejweho ijambo rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame risoza umwaka wa 2022, mu gitaramo cyo kwifurizanya gutangira neza uwa 2023; banagezwaho uko imihigo y’umwaka ushize yeshejwe kimwe n’iteganyijwe muri uyu mwaka wa 2023. Icyo gitaramo cyabereye kuri Ambasade y’u Rwanda i Dakar muri Senegal.

Perezida w’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Senegal (ACRS), Dr Jovith Ndahinyuka, yagejeje ku bitabiriye icyo gitaramo bimwe mu bikorwa bafatanyijemo na Ambassade n’inshuti z’u Rwanda, harimo kwizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu, Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, aho hateguwe gahunda zo kwibuka harimo n’izakorewe muri za Kaminuza zo muri Senegal (Gaston Berger yo muri St Louis na Institut Supérieur de Management /ISM yo muri Dakar).

Aho hatangiwe ibiganiro kuri Jenoside yakorewe Abatutsi kimwe n’urugendo bakoze mu gihe cy’iminsi 100, mu rwego rwo kwibuka abishwe muri Jenoside, rwiswe ‘Intambwe miliyoni mu kwibuka inzirakarengane zisaga miliyoni zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi’; Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 28 n’Umunsi w’Umuganura.

Yabashimiye kandi igikorwa cyo gufasha abatishoboye mu rwego rwo kubafasha kwishyura ubwishingizi mu kwivuza (mutuelle de santé), aho batanze inkunga igera kuri miliyoni eshanu n’ibihumbi 911,300Frw, bageneye abatishoboye bo mu Karere ka Nyagatare.

Yanabashimiye n’indi nkunga batanze muri gahunda ya ‘Cana Challenge’, yari igamije gufasha Abanyarwanda batishoboye kubona umuriro w’amashanyarazi aho bafatanyije n’Abanyarwanda baba muri Mali na Gambia, batanze inkunga igera ku 5,719 by’Amadolari ya Amerika (hafi miliyoni esheshatu z’amanyarwanda).

Yagarutse no ku ruhare rwabo mu gushyigikira ibikorwa by’umuco nyarwanda, cyane cyane mu bakiri bato. Yakomoje ku bwitange Abanyarwanda bagaragaje mu gushyigikira amakipe y’u Rwanda yaje gukina muri Senegal, aho REG yahagararariye u Rwanda mu irushanwa rya Basketball Africa League ikanegukana umwanya wa mbere mu makipi yakiniye muri Senegal, kimwe n’ikipi y’umupira w’amaguru y’u Rwanda yahuye n’iya Senegal, mu irushanwa ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal, Jean Pierre Karabaranga, na we yashimiye Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ku bikorwa by’indashyikirwa bagizemo uruhare, abashishikariza ko no muri uyu mwaka bazitabira ibikorwa na gahunda zinyuranye zirimo Umunsi w’Intwari z’Igihugu uteganyijwe tariki ya 04 Gashyantare 2023; Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Hari kandi Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, Kwibohora ku nshuro ya 29 n’Umunsi w’Umuganura. Yanabamenyesheje ko hateganyijwe gahunda zinyuranye zigenewe urubyiruko n’abato mu rwego rwo guteza imbere umuco nyarwanda n’ururimi kavukire n’ibindi bikorwa bizajya bihuza Abanyarwanda n’inshuti zabo nk’umuganda.

Yanagarutse ku bikorwa byo gushishikariza abashoramari bo muri Senegal gusura u Rwanda, kurushoramo imari no gucuruza ibikomoka mu Rwanda. Yabonyeho gushimira abafatanyabikorwa barimo RDB, RwandaAir, NAEB na Maraphone Rwanda batanze ibihembo ku batsinze amarushanwa yari agamije guteza imbere ubukerarugendo n’ishoramari mu Rwanda, no kurushaho kurumenyekanisha, ashimangira ko ayo marushanwa azakomeza ku bufatanye n’abo bafatanyabikorwa.

Yaboneyeho no gushimira by’umwihariko inshuti z’u Rwanda zatanze ibiganiro mu gihe cyo Kwibuka zirimo Boris Boubacar Diop, Gen. Babacar Faye, Adama Dieng, Koulsy Lamko n’abandi.

Yanashimiye kandi Abayobozi ba Senegal, Kaminuza za Gaston Berger, ISM, ubuyobozi bwa Place du Souvenir Africain, ubwa Musée des Civilisations Noires, Monument de la Renaissance Africaine, babaye hafi cyane Ambasade muri gahunda zose yakoze ifatanyanyije n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka