Cardinal George Pell yitabye Imana ku myaka 81

Cardinal George Pell wahamwe n’ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina ku bana b’abahungu, yapfuye afite imyaka 81.

Cardinal George Pell
Cardinal George Pell

Uyu wahoze ashinzwe imari i Vatican, ni we munya-Australia wageze hejuru cyane mu nzego z’ubutegetsi bwa Kiliziya, akaba ari na we mutegetsi mukuru muri Kiliziya wenyine wafunzwe kubera ibyaha nk’ibyo.

Yishwe n’ibibazo by’umutima nyuma yo kubagwa, nk’uko abategetsi ba Kiliziya babitangaje.

Cardinal George yabaye Arkeyepiskopi wa Melbourne na Sydney, mbere y’uko azamurwa akajya muri bamwe mu bantu ba hafi cyane ya Papa.

Mu 2014 yahamagawe i Roma gutunganya ubucungamari, ndetse kenshi yavugwaga ko ari we muntu wa gatatu ukomeye muri Kiliziya.

Ariko yavuye muri uwo murimo mu 2017, asubira muri Australia aho yari agiye kwitaba inkiko zari zimukurikiranyeho ibirego by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gusambanya abana.

Mu 2018, abacamanza banzuye ko yakoze iryo hohotera ku bana babiri b’abahungu, ubwo yari Arkiyepiskopi wa Melbourne mu myaka ya 1990.

Cardinal Pell we yakomeje kuvuga ko arengana, aza gufungwa amezi 13 muri gereza mbere y’uko mu 2020 urukiko rukuru muri Australia ruvanaho uwo mwanzuro.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko bimwe mu byavuye mu igenzura rikomeye, ni uko Cardinal George yari azi ibikorwa byo gusambanya abana bikorwa n’abapadiri muri Australia, kuva mu myaka ya 1970, ariko ko ntacyo yabikozeho.

Komisiyo yo gukurikirana ihohoterwa ku bana yamaze imyaka myinshi, yabajije abantu ibihumbi, kandi ibyo yabonye byatangajwe mu 2020. Cardinal George yahakanye ibyo yabonye avuga ko “nta bimenyetso bifatika iyo komisiyo ifite”.

Uyu mukardinali yari umuntu utavugwaho rumwe muri Australia no hanze yayo, ikintu na we ubwe yemeraga.

Mu 2020 avugana na BBC, Cardinal Pell yavuze ko “nta gushidikanya” ibitekerezo bye “bitaziguye” byemera amahame ya cyera ku ngingo nko gukuramo inda, byatumye hari benshi bamwanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka