Menya amateka y’umuhanzi Musoni Evariste benshi bitiranyaga n’Umurundi
Umuhanzi Musoni Evariste yavukiye mu Rwanda ku Kibuye (Karongi) mu 1948, ahunga mu 1973 ari kumwe na nyina bajya mu Burundi, abavandimwe be bahungira mu bindi bihugu, nyuma y’uko ise yiciwe mu Rwanda mu 1963 mu mvururu zishingiye ku ivangura ryari ryaratangiye mu 1959.

Akiri mu Rwanda, Musoni Evaritse yaririmbye indirimbo zitandukanye harimo ize bwite n’izo yacuranganye na orchestre Les Colombes nka Unca iki, Ngwino, Umugabo mu kaga, Sekidamage, Umwana urira n’izindi; ageze no mu Burundi akomeza umwuga ariko aririmba mu Kirundi kugira ngo akomeze kwagura isoko ry’ibihangano bye.
Hashize imyaka itatu ageze mu Burundi, habaye irushanwa ry’indirimbo ryateguwe na Radiyo Burundi aririmba iyitwa Mubyeyi ndetse iza mu za mbere, ari nayo yatumye Abarundi bibwira ko Musoni Evariste ari Umurundi.
Mu Kiganiro Nyiringanzo kuri KT Radiyo, Musoni Evariste yaragize ati ‘nawe urabyumva ntabwo nari kuririmba mu rundi rurimi rutari Ikirundi kandi ryari irushanwa rya Radiyo Burundi! Iyo ndirimbo yarakunzwe cyane by’umwihariko n’ababyeyi b’Abarundikazi.’
Ku ruhande rw’u Burundi, abakomeje kumva indirimbo za Musoni Evariste bari bazi ko ari Umurundi, ku ruhande rw’u Rwanda abataramenye ko yahunze ariko bumva indirimbo ze z’Ikirundi nabo bumvaga ko ari Umurundi, usibye abari bamuzi akiri mu Rwanda bazi n’indirimbo yasize kuri Radiyo Rwanda.
Mu Burundi yahamaze imyaka 15, nyuma ajya muri muri Canada nabwo ahunze ibibazo by’ivangura nk’ibyari mu Rwanda; agezeyo amara igihe kinini nta makuru ye azwi by’umwihariko mu rwego rw’ubuhanzi, ku buryo ku mpande zombi hari n’abatekerezaga ko yatabarutse.
Mu batekerezaga ko Musoni Evariste atakiriho, harimo umuhanzi w’Umurundi Big Fariouz (Big Fizzo), wasubiyemo indirimbo yitwa Sinarinzi, hanyuma ku gifuniko cy’umuzingo (album) imbere y’izina ry’indirimbo yandikaho Musoni Evariste arenzaho ijambo ‘RIP’ bivuze ngo ruhukira mu mahoro.
Nyuma ariko Big Fizzo yaje kumenya ko Musoni ariho, aramushaka amwiseguraho, Musoni na we nk’umubyeyi ushyira mu gaciro amubwira ko nta kibazo, ntiyirirwa anamwishyuza kuba yarasubiyemo indirimbo ye nta burenganzira.
Mu ndirimbo za Musoni Evariste z’Ikirundi zakunzwe cyane harimo: Sinarinzi, Amayobera, Sangwe kiyago n’izindi. Avuga ko ari we wigishije gucuranga gitari nyakwigendera Mutamuriza Annonciata wamamaye nka Kamaliza.
Kurikira ikiganiro cyose hano:
Ohereza igitekerezo
|
Murakozetwariziko atakiriho ahubwo afatireho.
Umusaza turamushaka I Kigali tukabyina tukanezerwa.
Mwakoze kutugezaho iki kiganiro,nanjye kera natekerezaga ko Musoni ari umurundi. Ndamukunda cyane