Amateka y’imyambaro: Ipantaro yaje ahagana mu 1960

Umukambwe utuye i Cyanika mu Karere ka Burera, Philippe Furere w’imyaka 85 y’amavuko, avuga ko yambaye ipantaro bwa mbere mu 1958, ariko ubusanzwe Abanyarwanda ngo bambaraga imikenyero n’imyitero, abasirikare bakambara amakabutura.

Amakabutura n’amashati byo byari byaraje mu Rwanda mu mpera z’ikinyejana cya 20, ku ngoma y’Umwami Kigali IV Rwabugiri, bizanywe n’abacuruzi b’Abarabu n’Abahinde.

Furere avuga ko ikabutura n’ishati byakomeje kwambarwa cyane n’abantu basirimutse, barimo abasirikare b’Abanyarwanda (Indugaruga) bafatanyaga n’Abakoloni b’Abadage n’Ababiligi.

Icyo gihe cy’ubukoroni ni bwo ngo haje imikenyero n’imyitero(imishanana) ya kizungu(yo mu nganda), yagendaga isimbuzwa impu n’impuzu(imyenda ya gakondo yabaga ikomye mu biti).

Furere ati "Amakabutura ku bagabo yacitse nko muri za 1967-68 asimbuzwa amapantaro, ababyeyi n’abagabo barakenyeraga bakitera, bagiraga nk’udushati bakagira imishanana, abashefu n’abatware ni byo bambaraga."

Avuga ko amajipo hamwe n’amakanzu ku bagore n’abakobwa, yaje ahagana mu myaka ya 1930 ubwo abana b’abakobwa bari batangiye kwiga, cyane cyane mu mashuri y’Abaporotesitanti y’i Kigeme, Shyira, Gahini n’ahandi.

Kwambara ipantaro byaje mu Rwanda mu myaka ya 1950-60
Kwambara ipantaro byaje mu Rwanda mu myaka ya 1950-60

Furere avuga ko gukenyera ibitenge cyane cyane ku babyeyi, ngo byazanywe n’abaturage b’Abanyekongo ahagana mu 1970, ariko uwabyambaraga ngo yafatwaga nk’umuntu ukora uburaya.

Igitenge ariko cyagiye gikundwa bitewe n’uko kucyambara byihuta kurusha imikenyero n’imyitero, kuko yo ngo bayimaragaho umwanya barimo kuyikenyeza umweko no gupfundika.

Furere ati "Nta mfura yambagara igitenge, bambaraga imishanana."

Furere avuga ko abantu b’iki gihe batewe n’icyo yakwita kwibeshya ko bajijutse, nyamara ari ukujijwa kuko bamwe ngo bambara ibitabakwiriye.

Ntabwo ashyigikira ibijyanye no kwambara amapantaro ku babyeyi n’abakobwa, cyangwa imyambaro icitse n’indi y’ibice.

Avuga ko amapantaro yatangiye kwambarwa n’ababyeyi cyangwa abakobwa mu bihe by’intambara, kugira ngo bafashe abantu b’imbabare, kuko ngo babaga bashaka kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Mu kwezi k’Ugushyingo k’umwaka ushize, inzego za Leta zirimo Polisi n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, zamaganye ibijyanye no kwambara imyenda migufi cyangwa ibonerana mu ruhame, bavuga ko abayambara bazajya bakumirwa ahantu hamwe na hamwe.

Amakabutura yaje yambarwa n'indugaruga aza gukwira mu Rwanda ahagana mu 1960
Amakabutura yaje yambarwa n’indugaruga aza gukwira mu Rwanda ahagana mu 1960
Kwambara amajipo mu Rwanda ngo byatangiranye n'abanyeshuri b'Abaporotesitanti
Kwambara amajipo mu Rwanda ngo byatangiranye n’abanyeshuri b’Abaporotesitanti
Ibitenge ngo byaje bituruka muri Congo
Ibitenge ngo byaje bituruka muri Congo
Ibigezweho mu myambarire
Ibigezweho mu myambarire
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka