Leta igiye gushora agera kuri Miliyari 25Frw mu bwishingizi bw’ubuhinzi

Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo gushora agera kuri Miliyari 25 z’Amafaranga y’u Rwanda, mu bwishingizi bw’ubuhinzi mu myaka itanu (5) iri imbere, nk’uko byasobanuwe na Kwibuka Eugene, umuyobozi ushinzwe itumanaho n’amakuru muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI).

Uwo muyobozi yavuze ko iryo shoramari rizaba rigamije kwishingira abahinzi n’abarozi babikora ku buryo bw’umwuga.

Yagize ati “Bizafasha no mu kongera umukamo uzakenerwa n’uruganda rutunganya amata y’ifu ruteganyijwe kuzura muri Werurwe uyu mwaka. Mu gihe abarozi bazaba bashaka kugura inka z’umukamo, ubwo bwishingizi buzabafasha mu kubona inguzanyo mu bigo by’imari”.

Yasobanuye ko ubwo bwishingizi buzakurura abandi bantu bakora ubworozi bw’amafi, ingurube ndetse n’inkoko.

Asobanura igituma Leta y’u Rwanda igiye gushora ayo mafaranga mu gushyigikira ubwishingizi bw’ubuhinzi n’ubworozi mu myaka itanu, yavuze ko “Ubwitabire bw’abafata ubwishingizi bwo muri urwo rwego buracyari hasi cyane, bityo ibigo by’ubwishingizi bikaba bikomeje guhura n’ibihombo”.

Kugeza ubu inka 97,674, inkoko 420,179, ingurube 8,614, imyaka iri ku buso bwa hegitari 81,073 ni byo byashyizwe mu bwishingizi, bikozwe n’aborozi bagera ku 513,000. Guverinoma y’u Rwanda imaze gushora agera kuri Miliyari 1.6 muri iyo gahunda y’ubwishingizi.

Mu bihingwa byishingirwa harimo umuceri, ibigori, ibirayi, urusenda, imiteja, soya, ibishyimbo ndetse n’imyumbati. Naho mu matungo harimo inka z’umukamo, inkoko ndetse n’ingurube.

Mu mwaka wa 2021-2022, hegitari 27,968 z’imyaka n’amatungo agera kuri 204,391 ni byo byashyizwe mu bwishingizi. Mu 2022-2023 hishingiwe hegitari z’imyaka zisaga 31,000 n’matungo agera ku 278,754.

Leta y’u Rwanda ubu ngo ifite gahunda yo gutanga ubwishingizi bwa hegitari 37,998 z’imyaka ndetse n’amatungo agera ku 483,145 mu mwaka wa 2023-2024.

Mu 2019, hari Amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyari 2.5 yatanzwe n’ibigo by’imari nk’inguzanyo, zahawe aborozi nyuma yo kugaragaza ko imyaka yabo n’ubworozi bwabo bifite ubwishingizi nk’uko byatangajwe muri raporo ya MINAGRI.

Uruhare rwa Leta muri guhunda y’ubwishingizi bw’ubuhinzi n’ubworozi ni 40%, ikaba igamije gufasha abahinzi n’aborozi kubona inguzanyo mu bigo by’imari no kuzamura inguzanyo zitangwa mu rwego rw’ubuhinzi.

Abahinzi bahuye n’ibiza bahawe indishyi ya Miliyari imwe 1.4 mu gihe izatanzwe mu bworozi ari Miliyari 1.1 z’Amafaranga y’u Rwanda, nk’uko bigaragara mu nkuru ya The New Times.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka