MINISANTE igiye kongera abakozi bo kwa muganga

Mu rwego rwo kugira ngo abakora kwa muganga barusheho kuzuza inshingano zabo neza, Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko harimo kurebwa uburyo hakongera abakozi kwa muganga.

Abakora mu mavuriro bagiye kongerwa
Abakora mu mavuriro bagiye kongerwa

Bigiye gukorwa mu gihe abakora mu rwego rw’ubuzima bari mu bakozi bakora amasaha menshi adatuma bamwe babasha kuruhuka neza, no kwita ku miryango yabo nk’uko bikwiye.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsazimana, avuga ko barimo kureba uburyo bakongera abakozi bo kwa muganga mu rwego rwo kurushaho kuborohereza.

Ati “Ikirimo gukorwa ku rwego rwa Minisiteri y’Ubuzima kugira ngo icyo kibazo tugikemure, birumvikana ko turimo gushakisha umubare munini w’abaganga, hari n’aho tutanabafite, hari n’aho dufite mu cyiciro runaka umuganga umwe cyangwa babiri, cyane cyane ab’inzobere. Hari abo dutangiye kugira umubare munini nko mu baforomo n’ababyaza”.

Akomeza agira ati “Icyiza ni uko hari ikirimo guhinduka, imbonerahamwe z’ibitaro zarahindutse mu minsi ishize, ku buryo dutangiye kongeramo abakozi, ntabwo biri buhite bigera kuri wa mubare ushobora kugira amatsinda atatu asimburana, ariko byibuze tukabona ko ahari hari abakozi icumi, hiyongereyemo batatu cyangwa bane. Ejo cyangwa ejobundi tuzagera kuri ubwo buryo bwiza bw’imikorere butuma umuganga n’ukora kwa muganga atavunika cyane”.

Uku kongera abakozi kwa muganga bije nyuma y’uko guhera tariki ya 01 Mutarama 2023, abakozi ba Leta ndetse no mu bigo bigengwa nayo batangiye gahunda yo gukurikiza impinduka z’amasaha y’akazi, yemejwe n’inama y’Abaminisitiri yabaye mu Gushyingo 2022, aho byemejwe ko amasaha y’akazi ku bakozi bakorera ibigo bya Leta, kagomba gutangira saa tatu za mu gitondo kakageza saa kumi n’imwe z’umugoroba.

N’ubwo uwo mwanzuro wemezaga impinduka mu masaha y’akazi, si ko byahise bitangira gukurikizwa mu nzego z’ubuzima, kuko mu ijoro rya tariki 31 Ukuboza 2022, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu bigo by’ubuvuzi hazakomeza gukurikizwa asanzwe.

Dr Sabin Nsanzimana, Minisitiri w'Ubuzima
Dr Sabin Nsanzimana, Minisitiri w’Ubuzima

Ni mu itangazo ryashyizwe ku rubuga rwa twitter rw’iyo Minisiteri ryagiraga riti “Nyuma y’uko hatangajwe amasaha y’akazi azatangira gukurikizwa guhera tariki 1 Mutarama 2023, mu rwego rwo gukomeza gutanga serivisi z’ingenzi z’ubuzima igihe cyose zikenerewe, Minisiteri y’Ubuzima iramenyesha abakora mu bigo by’ubuvuzi byose, abaturarwanda muri rusange, ko hazakomeza gukurikizwa amasaha asanzwe y’akazi mu bigo by’ubuvuzi nk’uko byakorwaga mu 2022”.

Rigakomeza rigira riti “Abayobozi b’ibigo by’ubuvuzi barasabwa gukomeza gushyiraho uburyo bworohereza abakozi bafite ibibazo byihariye kugira ngo babashe gukora nta nkomyi”.

Ibi ntibyakiriwe neza na bamwe mu bakora mu nzego z’ubuvuzi, kuko bagiye bagaragaza ibitekerezo byabo ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, bavuga ko batanyuzwe n’icyemezo cya MINISANTE.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka