Nigeria: Abitwaje intwaro bashimuse abantu 32

Abantu bitwaje intwaro bashimuse abagenzi 32 bari bategereje ‘gari ya moshi’, mu Majyepfo ya Nigeria, muri Leta ya Edo nk’uko byatangajwe na Guverineri w’iyo Leta.

Polisi y’icyo gihugu yemeje iby’ayo makuru, ivuga ko abagabye icyo gitero bari abantu bitwaje intwaro, bakaba barasanze abagenzi bategereje gari ya moshi kuri sitasiyo ya Tom Ikimi.

Icyo gitero ni kimwe mu by’iterabwoba bigenda byiyongera, ndetse bizamura umutekano mukeya muri buri gace k’icyo gihugu, bivugwa ko kiri mu bihugu bya mbere bifite abaturage benshi ku Mugabane w’Afurika.

Uko kuba ikibazo cy’umutekano mukeya gikomeza kwiyongera, ngo ni ihurizo rikomeye cyane kuri Guverinoma y’icyo gihugu, irimo gutegura amatora y’Umukuru w’igihugu muri Gashyantare uyu mwaka.

Komiseri ushinzwe ibijyanye n’amakuru muri Leta ya Edo, Chris Osa Nehikhare, yavuze ko bamwe muri abo 32 bari bashimuswe bakoze uko bashoboye bagacika.

Aganira n’itangazamakuru yagize ati “Kugeza ubu, inzego z’umutekano zirimo igisirikare, polisi n’abandi, bari mu mikwabu yo gushakisha no kurokora abandi bashimuswe bataraboneka. Twizeye ko n’abandi bashimuswe baza gutabarwa mu gihe kiri imbere.”

Urwego rushinzwe za gari ya moshi aho muri Nigeria, rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo iyo sitasiyo abashimuswe bari bategererejeho, ikazongera gufungurwa haje amabwiriza mashya.

Mu kwezi k’Ukuboza 2022, nibwo urwo rwego rushinzwe ibya za gari ya moshi, rwongeye gufungura inzira ihuza Umurwa mukuru Abuja na Leta ya Kaduna mu Majyaruguru y’icyo gihugu, nyuma y’amezi atari makeya yari ashize, abantu bitwaje intwaro bahagaritse amakamyo bagashimuta abagenzi basaga 150 bakica batandatu (6) muri bo.

Ikibazo cy’umutekano mukeya muri Nigeria, gikomeza kwiyongera bitewe ahanini n’umutwe wa Boko Haram ndetse ngo ukorana bya hafite na ISIL/ISIS, iyo mitwe ikunze kugaba ibitero hirya no hino muri icyo gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka