Inka ikwiye kuba iy’ubucuruzi aho kuba iy’umuco - Guverineri Gasana

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, arasaba aborozi guhindura imyumvire bakava mu bworozi bushingiye ku muco n’urukundo, ahubwo bakorora bagamije ubucuruzi.

Guverineri Gasana yasabye aborozi kubona inka nk'inzira y'iterambere aho kuyibona nk'umuco
Guverineri Gasana yasabye aborozi kubona inka nk’inzira y’iterambere aho kuyibona nk’umuco

Yabitangaje ku Mbere tariki ya 09 Mutarama 2023, mu gutangiza icyumweru cy’ubukangurambaga bwiswe ‘Terimbere Mworozi’ bugamije guteza imbere ubworozi, by’umwihariko umukamo w’amata mu bwinshi no mu bwiza.

Ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba, ubu bukangurambaga bwatangirijwe mu Kagari ka Ndama, Umurenge wa Karangazi, Akarere ka Nyagatare, bukazasozwa n’igitaramo cy’imihigo y’aborozi kizaba ku wa 14 Mutarama 2023 mu Karere ka Kayonza.

Muri ubu bukangurambaga hazagaragazwa urugero rw’ubworozi buteye imbere, ibikomoka ku buhinzi byunganira ubworozi, hanakorwe inama z’aborozi n’abafatanyabikorwa.

Aborozi banenze ko imbuto y'ubwatsi ikiri nkeya ugereranyije n'abayishaka
Aborozi banenze ko imbuto y’ubwatsi ikiri nkeya ugereranyije n’abayishaka

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, avuga ko Leta yakoze byinshi bigamije gufasha aborozi gutunga inka z’umukamo, ariko hakiri ikibazo kijyanye n’imyumvire ndetse n’amateka ko inka ari iy’urukundo, igakobwa umugeni n’ibindi bijyanye n’umuco nyamara ahubwo abantu bakwiye gufata inka nk’inzira ibaganisha ku bukungu.

Ati “Tuzi neza inka bivuze umuco, iyo uvuze inka uba uvuze umugeni, uba uvuga urukundo no kubana, ariko nanone iyo uvuga inka, uba uvuga iterambere bijyanye n’umutungo, ubucuruzi, birasaba ko aborozi bahundura imyumvire, bakava mu bworozi bwa gakondo bakajya mu bwa kijyambere.”

Bamwe mu borozi nabo bavuga ko nyuma y’impanuro nyinshi bagiye bahindura imyumvire, ku buryo batangiye kuva kuri gakondo bajya mu bworozi bwa kijyambere.

Umworozi mu Murenge wa Karangazi, Karangwa David, avuga ko kuva ku bworozi bwa gakondo ujya mu bwa kijyambere atari ibintu byoroshye ariko igikomeye ari ukureba ahari inyungu.

Aborozi ngo ntibizerwa n'ibigo by'imari ku buryo bagura inka zitanga umukamo mwinshi
Aborozi ngo ntibizerwa n’ibigo by’imari ku buryo bagura inka zitanga umukamo mwinshi

Ariko nanone yifuza ko kugira ngo babashe kongera umukamo bisaba ko babona inka nziza, imbogamizi ikaba ari ukutizerwa n’ibigo by’imari bibabona nk’abari buhabwe amafaranga bagahita bitaba Imana, nyamara bafite isoko ry’amata ryizewe n’amatungo akaba yishingirwa.

Agira ati “Turimo kuvugurura ndetse twatangiye no gushyira inka mu biraro, ariko dufite ikibazo cyo kutizerwa n’ibigo by’imari bikadufata nk’abafatanyabikorwa, aho kumva ko umworozi ari umuntu baribuhe amafaranga agapfa.”

Ikindi kibazo aborozi bagarutseho ahanini ni ikijyanye n’amazi mu nzuri akiri macye, ku buryo hari inka zigikora urugendo rurerure zijya gushaka amazi.

Kavandi Living avuga ko kuba inka zikora ingendo ndende bitubya umukamo, akifuza ko bishoboka buri rwuri rwashyirwamo amazi.

Yagize ati “Icya mbere dukeneye kuri Leta ni amazi mu nzuri kuko inka kuva hano ijya kunywa Rwabiharamba ku idamu, hari nk’ibilometero bitatu urumva ko aho nta mukamo wayitegaho, ariko ari mu rwuri inyura aha ikanywa amata yaboneka ku bwinshi.”

Imashini zizinga ubwatsi nazo ziracyari nkeya ku buryo kuzibona bigorana
Imashini zizinga ubwatsi nazo ziracyari nkeya ku buryo kuzibona bigorana

Ikindi aborozi bagarutseho kikiri imbogamizi ni imbuto y’ubwatsi ikiri nkeya, intanga zitaboneka neza n’izibonetse ntizikoreshwe neza, isazi ya Tsetse ku borozi bo mu Kayange, imiti yica uburondwe, imashini zizinga ubwatsi n’ibindi.

Kuri ibi ariko by’umwihariko amazi basabwe gushaka amahema afata amazi kuko ariho nkunganire ya Leta no kuba harimo guhugurwa abantu benshi ku gutera intanga, ku buryo ibibazo bigaragaramo bizagenda bigabanuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka