Kayonza: Ubutaka bw’ibigo by’amashuri bugiye gufasha mu kugaburira abana

Abayobozi b’ibigo by’amashuri mu Karere ka Kayonza basabwe kubyaza umusaruro ubutaka ibi bigo bifite, mu rwego rwo kunoza no gushyira mu bikorwa gahunda ya Leta yo kugaburira abana ku mashuri.

Akarere ka Kayonza
Akarere ka Kayonza

Ibi ni ibyagarutsweho ku wa Gatandatu tariki ya 07 Mutarama 2023, mu nama yaguye y’uburezi igamije kurebera hamwe no gufata ingamba zo gutegura igihembwe cya kabiri cy’amashuri, gitangira kuri uyu wa Mbere tariki ya 09 Mutarama 2023.

Ni inama yitabiriwe n’abayobozi b’ibigo by’amashuri byose, abashinzwe uburezi mu Mirenge n’abandi bayobozi batandukanye bafite aho bahurira n’uburezi mu Karere ka Kayonza.

Harebewe hamwe uburyo bwo guhuza imyigishirije n’imitsindishirize mu Karere hose, kurebera hamwe uko imihigo y’uburezi ihagaze ndetse abari mu burezi bakikorera ubugenzuzi, kunoza gahunda yo kugaburira abana ku ishuri (School Feeding) n’imbogamizi zirimo.

Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko hamaze gushyirwaho abantu batandukanye bazakurikirana imitsindire ndetse n’ireme ry’uburezi muri buri Murenge.

Aba kandi bakazanakurikirana ibijyanye n’imicungire y’umutungo w’ibigo by’amashuri, ariko nanone bakanareba uko ubutaka amwe mu mashuri afite, uburyo bwakoreshwa kugira ngo bufashe muri gahunda yo kugaburira abana ku mashuri.

Yagize ati “Hari Task Force mu Murenge izakurikirana uko ibigo bicungwa ariko by’umwihariko izanafasha haba mu bujyanama n’ibindi, uburyo ubutaka buto amashuri afite bwabyazwa umusaruro bigafasha mu kugaburira abana ku mashuri, ariko nanone abanyeshuri ntibabure ibibuga by’imikino n’ibindi.”

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, Karakye Charles, yagarutse ku kamaro ko kugaburira abana ku mashuri kuko ngo bituma biga neza, anibutsa abayobozi b’amashuri kubahiriza no gushyira mu bikorwa amabwiriza yatanzwe na Minisiteri y’Uburezi, ajyanye no gufatira amafunguro ku ishuri kuri buri mwana.

Bamwe mu bayobozi b'amashuri biyemeje gukora ibishoboka imitsindire ikazamuka
Bamwe mu bayobozi b’amashuri biyemeje gukora ibishoboka imitsindire ikazamuka
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka