Abanyeshuri bakererewe gusubira kwiga bakomeje kugorwa n’ingendo

Kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Mutarama 2023, muri Gare ya Nyabugogo i Kigali hakomeje kugaragara umubyigano w’abagenzi benshi, watewe n’abanyeshuri bakererewe kujya ku ishuri.

Abanyeshuri muri Gare ya Nyabugogo bakomeje kuba benshi kugera kuri uyu wa Kabiri
Abanyeshuri muri Gare ya Nyabugogo bakomeje kuba benshi kugera kuri uyu wa Kabiri

Abanyeshuri bose bari kuba barageze ku ishuri mu cyumweru gishize muri gahunda isanzweho yo kuborohereza gutaha no gusubira kwiga, ariko bamwe ngo bagize ikibazo cy’amafaranga y’ishuri atarabonekeye igihe.

Saa sita n’igice z’amanywa umunyeshuri witwa Akeza Arnauld wiga i Nyanza muri Hills Academy, yavugaga ko yakatishije itike ya saa moya z’umugoroba.

Mu gihe yaba yihuse cyane, bishoboka ko yagera ku ishuri nibura saa ine n’igice z’ijoro, n’ubwo ngo yizeye ko mu kigo bataza kumuheza hanze.

Mugenzi we witwa Dukundane Solange wari uvuye i Kagugu mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, akaba ajya kwiga muri College Karambi mu Karere ka Ruhango, we avuga ko yasanze amatike yashize akaba yasubiye mu rugo.

Ati "Nisubiriye mu rugo nzaba ngenda ikindi gihe, naje gukatisha itike nsanga zashize."

Hari abana babuze amatike bazongera gutega bukeye
Hari abana babuze amatike bazongera gutega bukeye

Ababyeyi twaganiriye bavuga ko umwaka wa 2022 bawushoje nabi nta mafaranga bafite, bamwe ndetse bakavuga ko ayo bari bafite bayakoresheje mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani.

Uwari uherekeje Iradukunda Esperance wiga i Rubengera mu Karere ka Karongi, avuga ko ikibazo ari uko batinze kumubonera amafaranga y’ishuri.

Ati "Mu minsi mikuru twagiye tuyashunaho aba make, abanyeshuri na bo baje mu gihe kibi, ntabwo ibi byari bisanzwe bibaho, mu bihe byashize iyo batahaga atari mu minsi mikuru nta byabagaho."

Undi mubyeyi witwa Mukanyangezi wari uherekeje abana batatu bajya kwiga mu Ntara y’Amajyepfo, na we avuga ko impamvu abana bakererewe gusubira ku ishuri yatewe n’ikibazo cy’amafaranga.

Abantu ni uruvunganzoka muri gare ya Nyabugogo
Abantu ni uruvunganzoka muri gare ya Nyabugogo

Uyu mubyeyi yifuza ko Ishuri ryajya rireka umwana akaba yiga mu gihe ababyeyi baba bakirimo gushakisha amafaranga yo kumwishyurira.

Agira ati "Ku ishuri ntabwo babyemera ko umwana yiga, erega n’ibiryo byarahenze, wagenda ukiga wenda ariko ntabwo babyemera ko ujya kurya."

Umuyobozi wungirije w’Ikigo East Africa Express gitwara abagenzi mu Ntara y’Amajyepfo n’i Burengerazuba (witwa Anastase), avuga ko babaye baretse abagenzi basanzwe bakibanda ku banyeshuri, kugira ngo hatagira urara mu nzira.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi, Gaspard Twagirayezu, yijeje ko bagiye gusuzuma iby’ikibazo cy’abanyeshuri baheze muri Gare, kuko ngo atari ko bikwiye kuba bimeze.

Yakomeje agira ati "Ubundi umunyeshuri ajya ku ishuri kuri gahunda iba yatanzwe na NESA. Uruhare rw’ababyeyi ni ingenzi, ariko birashoboka ko rutabonekera igihe. Icyo kibazo kiganirwaho n’abayobozi b’ishuri, ariko ntibibuza umwana kujya ku ishuri."

Abagenzi byabayobeye
Abagenzi byabayobeye

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko amafaranga y’ishuri ku biga mu mashuri abanza ya Leta azakomeza kuba 975Frw, uwiga mu yisumbuye ataha akishyura 19,500Frw na ho uwiga acumbikirwa agatanga ibihumbi 85Frw ku Gihembwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka