Ikipe ya Bugesera FC yatangaje ko yamaze gusinyisha umunyezamu Ndayishimiye Eric Bakame amasezerano y’amezi atandatu, akazayikinira mu mikino yo kwishyura.

Uyu munyezamu nyuma yo gutandukana na Police FC ubwo umwaka w’imikino ushize wari urangiye, ntiyabashije kubona indi kipe bakomezanya.

Bakame wafatiye ikipe y’igihugu y’u Rwanda "AMAVUBI" kuva mu byiciro by’abakiri bato, yafatiye amakipe atandukanye arimo Renaissance, Les Citadins, AS Kigali, ATRACO, APR FC, Rayon Sports, Police FC, ndetse na Tusker yo muri Kenya
National Football League
Ohereza igitekerezo
|