Papa Benedict XVI yari muntu ki?

Uwahoze ari Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Benedict wa XVI, ubusanzwe amazina ababyeyi bamwise ni Joseph Ratzinger. Yavukiye muri diyoseze ya Passau (mu Budage), ku itariki 16 Mata 1927 (ku wa Gatandatu Mutagatifu), ari nawo munsi yabatirijweho.

Papa Benedict wa XVI
Papa Benedict wa XVI

Ise yari umupolisi wakomokaga mu muryango utishoboye mu gace k’umujyi wa Bavaria kari gatuwe n’abakene, naho nyina agakomoka mu muryango w’abanyabukorikori ariko mbere yo gushaka yakoze akazi ko guteka muri hoteli zitandukanye.

Joseph Ratzinger nk’umuyoboke w’idini ya Gikirisitu, yakuriye mu gace k’icyaro kitwa Traunstein gahana imbibi na Austria, akurira mu buzima butoroshye kubera ko muri ibyo bihe Kiliziya Gatolika yahutazwaga bikomeye na Leta y’aba Nazi.

Akiri ingimbi, Joseph Ratzinger yiboneye n’amaso aba Nazi (abasirikare ba Hitler) barimo gukubitira umupadiri kuri paruwasi mbere y’igitambo cya misa. Urubuga rwamwitiriwe twacukumbuyeho iyi nkuru (www.fondazioneratzinger.va) ruvuga ko muri icyo gihe, ari bwo Joseph yavumbuye ubwiza n’ukuri gushingiye ku kwemera Kirisitu, umuryango we na wo ukaba warabigizemo uruhare, kuko bamuhaga urugero rwiza muri byose.

Mu mezi ya nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi, yagiye mu ishami rya gisirikare ryo guhanura indege abigiriwemo inama na mubyara we, kugira ngo Leta y’aba Nazi idakomeza kubafata nk’abantu batayemeraga.

Guhera mu 1946 kugeza mu 1951 Joseph Ratzinger yize amasomo ya Filozofiya na Tewologiya, hanyuma ajya muri Kaminuza ya Munich arangiza muri Kamena 1951. Mu mwaka ukurikira yagiye kwigisha ku ishuri yizeho, mu 1953 abona impamyabumenyi y’ikirenga muri Tewologiya; nyuma yo kwandika igitabo yise “The People and the House of God in St Augustine’s Doctrine of the Church”.

Nyuma yo kubona ibyangombwa bimwemerera kwigisha muri kaminuza yakomeje kwigisha Tewologiya mu mijyi itandukanye, hanyuma guhera mu 1962 kugeza mu 1965 akora mu Nama Nkuru ya Kabiri ya Vatican nk’impuguke muri Tewologiya, aza no kuba umujyanama wa Karidinari Joseph Frings, Musenyeri wa Cologne.

Muri Werurwe 1977, Umushumba wa Kiliziya Gatolika Paul wa VI yagize Joseph Ratzinger Musenyeri, asigwa amavuta y’ubwepisikopi muri Gicurasi. Yabaye umupadiri wa mbere wo ku rwego rwa diyoseze mu myaka 80 wagiye ku buyobozi bwa kiliziya muri Arikediyoseze nkuru ya Bavaria. Icyo gihe ahitamo intego yo kuba “Umufatanyabikorwa w’ukuri”, asobanura ko yasanze hari isano hagati y’akazi yakoze k’ubwarimu n’ubutumwa bushya yari ahawe.

Joseph Ratzinger yakomeje gukorana na Vatican ku ngoma ya Papa Paul wa VI wamugize Karidinari mu 1977, hanyuma mu 1978 Karidinari Ratzinger yitabira iyimikwa rya Papa Yohani Paul wa I, n’irya Papa Yohani Paul wa II mu Kwakira 1978.

Papa Yohani Paul wa II yakomeje kuzamura Karidinari Ratzinger amushinga imirimo yo mu rwego rwo hejuru, harimo no kuba Umuyobozi Wungirije wa Koleji y’Abakaridinali no kuyobora za diyoseze ziri mu nkengero z’Umujyi wa Roma mu Gushyingo 2002, akomeza kuzamuka mu ntera mu buyobozi bwa kiliziya gatolika anabijyanisha n’akazi ko kwandika ibitabo bishingiye ku iyobokamana nk’umwarimu wo ku rwego rwa kaminuza.

Joseph Ratzinger yambitswe ikamba ry’umushumba wa Kiliziya Gatolika yitwa Benedict wa XVI ku itariki 19 Mata 2005, asimbuye Papa Yohani Paul wa II witabye Imana ku itariki 2 Mata.

Ku ya 11 Gashyantare 2013, Benedict wa XVI yatangaje ko yeguye ku bushumba bwa Kiliziya Gatolika, abivuga muri aya magambo: “Nyuma yo gusuzuma imitekerereze yanjye imbere y’Imana, mfashe uyu mwanzuro; kubera izabukuru ngezemo ntabwo ngifite intege zihagije zo gusohoza inshingano zanjye uko bikwiye.”

Mu masaha ya nyuma ya saa sita ku itariki 28 Gashyantare 2013, Papa Benedict wa XVI ni bwo yasezeye Vatican afata kajugujugu yamwerekeje ku nzu y’amasaziro aho yabaye iminsi ya nyuma muri ‘Castel Gandolfo’ cyangwa ‘Chateau de Gandolfo’, akomeza kwitwa Papa w’icyubahiro (Papa Emeritus).

Nyuma yo kwegura kwe kwatunguranye cyane, dore ko ari we Papa wa mbere wabikoze mu myaka 600, abantu bakomeje kwibaza impamvu nyayo yabimuteye ariko yarinze atabaruka ku itariki 31 Ukuboza 2022 ku myaka 95, agenda ntawe ameneye ibanga; n’ubwo hari amakuru avuga ko yaba yarabitewe no kuba atarabashije gushyikiriza ubutabera abayobozi ba kiliziya n’abapadiri bashinjwaga guhohotera abana, ahubwo bagakomeza kuguma mu kazi.

Umubiri wa Benedict wa XVI uruhukiye muri Bazilika ya Mutagatifu Petero mu Mujyi wa Vatican, aho yashyinguwe ku itariki 5 Mutarama 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka