Police na Kiziguro zegukanye irushanwa #RubavuBeachHandball (AMAFOTO)
Mu irushanwa rya Handball ikinirwa ku mucanga ryari rimaze iminsi ribera mu karere ka Rubavu, ryasojwe ikipe ya Policce HC mu bagabo, na Kiziguro HC mu bakobwa ari zo zegukanye ibikombe
Guhera tariki 06 kugera tariki 08/01/2023, mu karere ka Rubavu habereye ibikorwa bya Handball ikinirwa ku mucanga, ibikorwa byabanjirijwe n’amahugurwa y’abatoza yatangiye ku wa Gatanu tariki 06/01, bukeye bwaho hatangira irushanwa nyirizina.
Ku munsi wa mbere w’amarushanwa hakinnye imikino y’amajonjora aho buri kipe yahuraga n’indi, aho mu bagabo yari amakipe atanu mu gihe mu bagore yari amakipe atatu, ane ya mbere mu bagabo abona itike ya ¼, mu gihe abiri ya mbere mu bakobwa yabonye itike ya Final.




Ku cyumweru tariki 08/01 ni bwo hakinwe imikino ya ½, mu bagabo ikipe ya Vision Jeunesse Nouvelle igera ku mukino wa nyuma itsinze Tengo HBC amanota 2-0, na Police igera ku mukino wa nyuma itsinze ES Kigoma amanita 2-2 nyuma yo
kwiyambaza Penaliti.






Hakurikiyeho umukino wa nyuma (Final) mu bagore wahuje ikipe ya Kiziguro SS na ES Mukingi, umukino warangiye ikipe ya Kiziguro SS yisubije iki gikombe yari inafite, aho yatsinze Mukingi amanota 2-0.

Mu bagabo, ku mukino wa nyuma utari woroshye ikipe ya Police HC yatsinze Vision Jeunesse Nouvelle iyitsinze amanita 2-0, iba itwaye iki gikombe ku nshuro ya kane yikurikiranya, ikaba ari nayo imaze kwegukana iki gikombe inshuro nyinshi.











Ohereza igitekerezo
|