Bugesera: Bakanguriwe kuvugurura ubworozi bugatanga umusaruro utubutse

Aborozi bo mu Karere ka Bugesera barasabwa kuvugurura ubworozi bugatanga umusaruro urenze uwo babona, kuko isoko ryawo rihari kandi rihagije kuri buri wese utuye muri ako karere.

Aborozi bavuga ko bamaze gusobanukirwa neza akamaro ko kororera mu biraro
Aborozi bavuga ko bamaze gusobanukirwa neza akamaro ko kororera mu biraro

Byagarutsweho n’ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera tariki 09 Mutarama 2023, ubwo muri ako karere hatangizwaga gahunda y’icyumweru cyahariwe ubukangurambaga bwiswe ‘Terimbere Mworozi’, bugamije guteza imbere ubworozi akagira umusaruro mwiza kandi mwinshi uhaza isoko, bwatangirijwe mu Murenge wa Ngeruka.

Bimwe mu byo aborozi by’umwihariko aborora inka bagiye bakangurirwa, ni ukurushaho korora kinyamwuga, aho bagiye bigishwa ko bagomba kororera mu biraro, kuko kuragirira ku gasozi bifatwa nko kuba ubifite ibicuruzwa ariko ubicururiza ku gasozi (ubuzunguzayi).

Ikindi ni ukumenya icyororo gitanga umusaruro kigezweho, kumeya uburyo akigaburira ku buryo gitanga umusaruro, kubungabunga ubuzima bwacyo ndetse no kugena no gushaka isoko ry’umusaruro wabonetse.

Abarozi banahawe imwe mu miti ibafasha mu kwita ku matungo yabo
Abarozi banahawe imwe mu miti ibafasha mu kwita ku matungo yabo

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, avuga ko kugira ngo umworozi atere imbere hari ibyo afashwa ariko igice kinini ngo n’ibyo ubwe asabwa.

Ati “Turasabwa rero gutekereza uburyo twavugurura ubworozi bwacu bugatanga umusaruro urenze uwo tubona, kuba ufite isoko ukananirwa gushora ni ukwikenesha. Ni amahirwe, ubundi turakora tukabura isoko, ukeza ukabura abantu baza kugura ukaba ariho uhombera, none isoko ryaje mbere, ahubwo riratwingingira kujyana umusaruro”.

Akomeza agira ati “Biradusaba rero kuvugurura uko dukora ubworozi bwacu kugira ngo dutubure umukamo, umuntu wakamaga litiro eshanu turebe ko yagira umunani cyangwa icumi, kugira ngo ibyo bigerweho uruhare runini ni urwawe mworozi”.

Muri ubu bukangurambaga kandi aborozi beretswe uburyo bashobora guhunikamo ibyatsi, bishobora kwifashishwa mu gihe cy’ibura ryabwo, kandi bukaba nta mikoro ahambaye busaba mu gihe umworozi akeneye kubuhunika.

Meya Mutabazi avuga ko byaba bibabaje kubura umusaruro mu gihe hari isoko ryawo
Meya Mutabazi avuga ko byaba bibabaje kubura umusaruro mu gihe hari isoko ryawo

Bamwe mu borozi b’ako karere by’umwihariko abo mu Murenge wa Ngeruka baganiriye na Kigali Today, bayibwiye ko n’ubwo n’ubusanzwe ubworozi ari umushinga basanzwe bakora neza kugira ngo uzabagirire akamaro, ariko hari byinshi bumvise mu bukangurambaga kandi bishobora kubafasha kongera umusaruro.

Silas Sebukware avuga ko n’ubwo bari basanzwe bita ku matungo yabo, ariko kandi hari byinshi bumvise byabafasha kurushaho kongera umusaruro.

Ati “Twari dusanzwe dufite inka zivanze, ariko zidatanga umusaruro nk’uko byatugirira akamaro cyane, nkumva rero tuzagerageza kugira ngo duhindure tubone inka zifite agaciro kandi noneho zinatanga umusaruro, kugira ngo natwe dutere imbere, tuzazishyira no mu bwishingizi”.

Ku bijyanye no guhinka ubwatsi, Sebukware ati “Guhunika ubwatsi nabyo twasanze ari byiza cyane, kuko n’ubundi iyo imvura yaguye ubwatsi buba buhari ariko ugasanga ntabwo tubyitayeho. Tugiye tubwahira duhunika impeshyi yazajya iza dufite ubwatsi bwinshi, nabyo tugiye kubikangurira bagenzi bacu, kugira ngo tuzajye tubikora nkuko twabyigishijwe”.

Mu Karere ka Bugesera habarirwa aborozi 13,119 batunze inka zisaga ibihumbi 43, zitanga umukamo wa litiro zirenga 4,000 ku munsi.

Beretswe uko ubwatsi buhunikwa
Beretswe uko ubwatsi buhunikwa

Uretse muri Bugesera, ubukangurambaga bwa Terimbere Mworozi bwanatangirijwe mu tundi turere twose tugize Intara y’Iburasirazuba, mu rwego rwo kurushaho kwegera aborozi bagasobanurirwa uko barushaho kwita ku matungo yabo, kugira ngo barusheho kongera umusaruro ari nako bibafasha kwiteza imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka