Huye: Abana bitabiriye ku bwinshi amashuri y’incuke yo mu cyaro

Nyuma y’uko Leta y’u Rwanda yashyizeho ko abana biga mu mashuri y’incuke n’abanza bazajya batanga amafaranga 975 ku gihembwe kugira ngo babashe gufatira amafunguro ku ishuri, abana babaye benshi mu mashuri y’incuke.

Kugeza ubu abana babasha gufata amafunguro babikesha uruhare rwa Leta
Kugeza ubu abana babasha gufata amafunguro babikesha uruhare rwa Leta

Iki ni kimwe mu byagaragarijwe abayobozi bari kumwe na komite z’ababyeyi basuye ibigo by’amashuri ku wa Kabiri tariki 18 Ukwakira 2022, muri gahunda y’icyumweru bihaye yo gusura ibigo by’amashuri, ngo barebe uko bihagaze mu ntangiriro z’umwaka w’amashuri.

Nko kuri Groupe Scolaire Mutunda, ryigamo abana bo guhera ku ncuke kugeza mu mashuri yisumbuye, ubuyobozi bw’ishuri bwagaragarije umuyobozi w’Akarere ka Huye ko bwari bwiteze kwakira abana 90 mu ishuri ry’incuke, hakaza 152, kandi n’ubu bakiza.

Adrie Mukantaganda, ari we uyobora iri shuri, agira ati “Ababyeyi batinyaga kuza hano, bakabajyana mu irerero ryo mu mudugudu, bakurikiye amata babaherayo. Hano ho basabwaga amafaranga ibihumbi bibiri ku kwezi yo kurya, na 500 y’umushahara wa mwalimu. Ubu Leta yaduhaye abarimu, n’umubyeyi agasabwa amafaranga 975 yonyine ku gihembwe. Ba bana bajyanwaga mu irerero ubu bose bari kubazana hano.”

Akomeza agira ati “Bajyaga babazana bafite imyaka irindwi, wabasaba kubareka bakabanza kwiga umwaka umwe mu ishuri ry’inshuke, bakanga bavuga ko ayo mafaranga batayabona. Ubu ndakubwira ngo, amashuri aruzuye.”

Ku ishuri ribanza rya Mutunda (Bita kuri EAR Mutunda) na ho bari biteze kuba bafite abana 254 mu mashuri ry’incuke, ariko ubu bafite 361.

Ubu bwinshi bw’abana butari bwitezwe butera ubucucike mu byumba by’amashuri bigiramo, ku buryo ibigo by’amashuri byatangiye kwisanga bikeneye ahandi ho kwigishiriza.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko bazabafasha gushaka umuti w’iki kibazo.

Ati “Tuzaganira n’abayobozi b’amatorero muri ibyo bice, turebe ibikorwa remezo bisanzwe bihari byakwifashishwa, ariko abana bakiga.”

Mu bindi bagaragarijwe harimo kuba uretse mu mashuri y’inshuke, no mu yabanza umubare w’abana wariyongereye na byo biturutse ku kuba uruhare rw’ababyeyi mu kugaburira abana ku ishuri rwaragabanyijwe, urunini ubu rukaba ari urwa Leta.

Mu bigo bifite amashuri abanza n’ayisumbuye ho, bigaragara ko ubwitabire bw’ababyeyi mu gutanga amafaranga yo kugira ngo abana babo babashe kurira ku ishuri rukiri rutoya cyane, kandi ko kuba mu bigo babasha kubagaburira ari ukubera ko basaranganya abana bahereye ku bushobozi Leta yageneye abiga mu mashuri abanza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka