Amajyaruguru: MINEDUC yasabye ubufatanye mu kugarura ku ishuri abana basaga 20,000

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Imyuga, Tekiniki n’Ubumenyingiro, Paul Umukunzi, arasaba inzego zose zo mu Ntara y’Amajyaruguru, kugira ubufatanye mu kugarura abana, bikomeje kugaragara ko bataragera ku mashuri, kugira ngo bibarinde gucikanwa n’amasomo.

Umukunzi yagaragaje ko igihugu kitagera ku ntego zacyo hakiri abana bataye ishuri
Umukunzi yagaragaje ko igihugu kitagera ku ntego zacyo hakiri abana bataye ishuri

Ibi uyu muyobozi yabigarutseho, ubwo yatangizaga ku mugaragaro icyumweru cyahariwe Uburezi, ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, kikaba cyatangirijwe mu Karere ka Burera ku wa Kabiri tariki 18 Ukwakira 2022.

Mu gihe umwaka w’amashuri wa 2022-2023, umaze ibyumweru bikabakaba bitatu utangiye, mu bigo by’amashuri abanza, ayisumbuye ndetse n’ay’imyuga n’ubumenyingiro, yo mu Ntara y’Amajyaruguru, habarurwa abana basaga ibihumbi 20 bataragera mu mashuri.

Habumuremyi Denys, wari umaze imyaka ibiri yarataye ishuri, agaragaza ikibazo cy’amafaranga y’ishuri atabashaga kubona, nk’imwe mu mpamvu zatumye, yari amaze icyo gihe cyose adakandagiza ikirenge mu ishuri.

Agira ati “Nigaga mu wa kabiri w’amashuri yisumbuye, bagahora bansohora, kubera ko ntabaga nishyuye amafaranga y’ishuri. Nari narabaye akabarore mu bandi, bigahora bintera isoni zo kwigana na bagenzi banjye babaga bishyuye, birangira mfashe umwanzuro wo kurivamo, nsanga ababyeyi. Mu rugo ntabwo nari norohewe n’imirimo irimo iyo kwirirwa nahira ubwatsi bw’amatungo, gutunda ifumbire nyijyana mu murima, n’indi mirimo ivunanye nirirwaga nkora”.

Abayobozi basabye ubufatanye bw'inzego kugera ku Isibo mu kugarura abana mu ishuri
Abayobozi basabye ubufatanye bw’inzego kugera ku Isibo mu kugarura abana mu ishuri

Undi mwana witwa Byiringiro ati “Mu mwaka wa 2021 nibwo narivuyemo ngeze mu gihembwe cya kabiri. Byatewe n’uko ntabonaga minerivale, bakampoza hanze banyirukanye, bikambabaza, nkirirwa nzerera, ari nako mfite ipfunwe n’umutima utari hamwe, mpitamo kurivamo”.

Ikibazo cy’abana bataye ishuri, ndetse n’abo bigaragara ko bataragera ku mashuri ishuri, biri mu bihangayikishije, ari nayo mpamvu, Umukunzi akomeje gusaba ubufatanye mu kwegera imiryango y’abana, kugira ngo igirwe inama yo kubasubiza mu ishuri.

Yagize ati “Tumaze ibyumweru bisaga bibiri umwaka w’amashuri utangiye, ariko hari abana bigaragara ko batarimo kuza ku mashuri, harimo n’abo twavuga ko barivuyemo; yewe ubwo twanakoraga igenzura, hari abo byagaragaye ko baje kwiga uyu munsi. Muri iki gihe turi mu Isi iri ku muvuduko wo hejuru cyane, turifuza kuba Abanyarwanda bagaragaza ubuhanga ku ruhando mpuzamahanga, kandi kugira ngo tubigereho, bidusaba ko abana bacu biga uko bikwiye, ari nabyo duheraho dusaba ubufatanye bw’ubuyobozi bw’ibigo, abarimu n’inzego z’ibanze, mu kugarura umwana wese mu ishuri, kugira ngo adakomeza gucikanwa n’amasomo”.

Ubwo basuraga GS Kagogo basabye ko isuku yaho inozwa
Ubwo basuraga GS Kagogo basabye ko isuku yaho inozwa

Icyumweru cy’uburezi cyatangijwe, MINEDUC izagenzura uko ibigo by’amashuri, bishyira mu bikorwa ingamba shya n’amabwiriza iherutse gushyiraho, arebana n’umubare ntarengwa w’amafaranga y’ishuri abana batanga, uko gahunda yo kubagaburira ku ishuri ikorwa, imicungire n’imiyoborere y’ibigo by’amashuri, ishyirwa mu bikorwa ry’isuku n’imbogamizi byaba bifite.

Mu bigo by’amashuri harimo icya Ecole Secondaire Kagogo na Groupe Scolaire Kagogo, uyu muyobozi yasuye, ari kumwe n’Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Dancille Nyirarugero, hamwe n’inzego zishinzwe umutekano ku rwego rw’iyi Ntara n’Akarere ka Burera, bibukije ibigo by’amashuri kubahiriza amabwiriza yashyizweho.

Mu bigo by’amashuri aba bayobozi basuye, nko kuri GS Kagogo, byagaragaye ko cyihutiye kuzamura amafaranga y’ishuri, bayageza ku bihumbi 85 agenwa n’amabwirizwa ya MINEDUC nyamara mbere barishyuzaga ari munsi yayo. Aha kimwe n’andi mashuri yaba yarabikoze gutya, Paul Umukunzi, asanga byakabaye bikorwa mu gihe za komite z’ababyeyi, n’inzego z’uburezi mu Karere, zibanje kubyumvikanaho zikareba ishingiro ryabyo.

Abayobozi banyuranye banasuye ahatekerwa amafunguro y'abana
Abayobozi banyuranye banasuye ahatekerwa amafunguro y’abana

Guverineri Nyirarugero, avuga ko muri iki cyumweru, ibigo by’amashuri byose bizasurwa bikagirwa inama yo gukosora ibitagenda neza.

Yagize ati “Iyi gahunda tuyitezeho umusaruro ushimishije, cyane ko ari igikorwa kizaba gihuriweho n’inzego zose kugeza ku zegereye abaturage mu ma Sibo, bakazajya basura urugo ku rundi, bakangurira ababyeyi yo kumva uruhare rwabo mu guha abana ibikenewe, bagasubizwa mu ishuri. Ikindi ni uko n’ibigo by’amashuri bizahabwa umurongo wo kunoza imicungire yabyo, cyane cyane bikosora ibitagenda neza”.

Mu bana bigaragara ko bataragera ku mashuri, barimo ababarurwa mu bihumbi 13 biga mu cyiciro cy’amashuri abanza, abasaga 6,000 bo mu mashuri yisumbuye ndetse n’abo mu y’imyuga n’ubumenyingiro basaga 1000.

Guverineri Nyirarugero Dancille
Guverineri Nyirarugero Dancille
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka