Abanyarwanda barakangurirwa kwisuzumisha indwara y’umutima

Abanyarwanda barakangurirwa kwisuzumisha indwara y’umutima kuko umubare w’abamaze kurwara iyi ndwara ubu wageze kuri 5.1%, nk’uko bitangazwa n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC).

Indwara z'umutima zihitana benshi, abantu barasabwa kwisuzumisha
Indwara z’umutima zihitana benshi, abantu barasabwa kwisuzumisha

RBC irakangurira Abanyarwanda kugana amavuriro n’ibigo nderabuzima bakisuzumisha ndwara y’umutima, kugira ngo bamenye uko bahagaze, bakaba barabikanguriwe ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wo kurwanya indwara y’Umutima.

Dr Ntaganda Evariste ukuriye ishami rishinzwe kurwanya indwara z’umutima muri RBC, avuga ko abantu benshi bakunze kuyirwara, ariko ntibabimenye kubera ko batisuzumishije.

Dr Ntaganda avuga ko indwara y’umutima usanga akenshi inaterwa n’umuvuduko w’amaraso kikaba ari ikibazo gikomeye, kuko umubare w’abafite umuvuduko w’Amaraso ubu bagera kuri 16.8%.

Ati “Ubutumwa naha abantu muri rusange ni ukwisuzumisha indwara y’umutima kuko iterwa n’impamvu nyinshi kandi umuntu uwurwaye ntabwo apfa kubimenya, keretse iyo awisuzumishije”.

Zimwe mu mpamvu Dr Ntaganda avuga zitera indwara y’umutima harimo indwara ya gapfura, diyabete, stroke, umubyibuho ukabije, umuhangayiko udashira, umuvuduko w’amaraso, kunywa inzoga nyinshi, kunywa itabi, kunywa ibiyobyabwenge no kudakora imyitozo ngororamubiri.

Dr Ntaganda atanga inama z’uko abantu bakwiye kwirinda ibintu byose byabakururira ibyago byo kurwara umutima, ariko bakisuzumisha kugira ngo bamenye niba umutima wabo ari muzima ndetse bakitabira gukora imyitozo ngororamubiri.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko indwara z’umutima zihariye 14% by’impfu.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ryo rivuga ko 71% by’impfu zibarurwa ku Isi buri mwaka, ziba zatewe n’indwara zitandura zihitana ubuzima bw’abarenga miliyoni 18 buri mwaka, 85% by’abafite izo ndwara ngo ni abo mu bihugu bikennye birimo ibyo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, ari naho u Rwanda ruherereye.

Umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya indwara y’Umutima wizihizwa tariki ya 29 Nzeri, uy’u mwaka uka ufite insanganyamatsiko igira iti “Ita ku mutima wawe uwurinde indwara wisuzumisha hakiri kare”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka