U Rwanda rukomeje kwitegura guhangana na Ebola (Video)

Kuri uyu wa Mbere tariki 17 Ukwakira 2022, Minisiteri y’Ubuzima yakomeje ibikorwa byo kurwanya icyorezo cya Ebola kimaze iminsi cyaribasiye ibice bimwe byo muri Uganda.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko n’ubwo nta bwandu bwa Ebola buragaragara mu Rwanda, ariko hatangijwe imyitozo igamije gukangurira inzego z’ubuzima uburyo zakwitwara igihe icyorezo cyaba kigeze mu Rwanda.

Ubutumwa bwa Minisiteri y’Ubuzima bugira bugira buti “N’ubwo Ebola itaragera mu Rwanda, inzego z’ubuzima zikomeje gukora umwitozo-ngiro wo kwitegura guhangana n’icyorezo cya Ebola kiramutse kihageze.”

Iri tangazo rikomeza rivuga ko iyi myitozo kuri uyu wa mbere yakomereje ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal i Kigali.

Minisiteri y’Ubuzima iherutse kugaragaza ko Leta y’u Rwanda yiteguye gukumira iki cyorezo haba mu bijyanye n’ibikoresho ku mipaka n’ahandi hose hanyura abavuye ahagaragaye icyorezo muri Uganda.

Abanyarwanda kandi basabwe kwirinda ingendo zitari ngombwa muri Uganda, ahamaze kugaragara icyorezo.

Nyuma y’uko muri Uganda hagaragaye ubwandu, imibare yabandura yakomeza kwiyongera aho igeze kuri 58, mu gihe abagera kuri 19 bamaze guhitanwa na yo.

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yashyizeho Guma mu Rugo mu turere twa Mubende na Kassanda, aha integuza abatuye umurwa mukuru Kampala na bo ko bishobora kubageraho mu gihe Ebola yaba ikomeje gukwirakwira.

Mu butumwa bwaciye kuri Televiziyo y’Igihugu, Perezida Museveni yavuze ko Ingendo zijya n’iziva mu bice bya Mubende na Kassanda zibujijwe. Yanavuze kandi ko umukwabu wo kugenzura uko amabwiriza yo kwirinda Ebola ashyirwa mu bikorwa uzajya utangira saa moya z’umugoroba ugeze saa kumi n’ebyiri z’igitondo.

Nk’uko bivugwa n’abahanga, Ebola yandurira mu matembabuzi ava mu mubiri, ku buryo ishobora gukwirakwira mu gihe umuntu akoze ku wanduye cyangwa mu guhererekanya ibintu byagiyeho ubwandu.

Uwanduye Ebola agira umuriro, ababara umutwe, aribwa mu ngingo, mu muhogo, agacika intege, agahitwa, akaruka cyane kandi kenshi. Mu bindi bimenyetso agaragaza harimo kuribwa mu nda no kuva amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri.

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyiza ko dukumira ebora kugirango itagera mugihugu cyu.

mukesha yanditse ku itariki ya: 17-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka