Gakenke: Basanga uburezi butatera imbere ababyeyi ubwabo batabigizemo uruhare

Abaturage bo mu Murenge wa Muhondo mu Karere ka Gakenke, bahamagarira bagenzi babo, kimwe n’abo mu yindi Mirenge igize aka Karere, kugira uruhare rufatika muri gahunda zituma Leta ibasha kugera ku ntego yo guteza imbere uburezi; kuko ari bwo Igihugu kizarushaho kugira umubare munini w’ababasha kugikorera bajijutse, bakagiteza imbere.

Mu myaka 30 Ikigo APAPEM Muhondo kimaze, abakabakaba abasaga 6000 ni bo bacyizemo
Mu myaka 30 Ikigo APAPEM Muhondo kimaze, abakabakaba abasaga 6000 ni bo bacyizemo

Ibi abagize Umuryango uharanira Uburezi n’Umuco, APAPEM, babiheraho ku kuba barabashije kwishakamo igisubizo bafatanyije ubwabo, batangiza Ikigo cy’Ishuri cya APAPEM Muhondo, bagamije kugabanyiriza abana babo imvune, baterwaga n’ingendo ndende bakoraga bajya kwiga mu mashuri ya kure.

Ngezahoguhora Fabian, umwe mu babyeyi bashinze iryo shuri ati “Abana bacu b’ino ahangaha, barangizaga amashuri abanza, abenshi ntibabashe gukomeza ayisumbuye, n’abayagiyemo bikaba ngombwa ko bakora ingendo ndende n’amaguru, zibafata amasaha ari hejuru y’atanu bajya kwiga mu tundi Turere, bikabavuna mu buryo bukomeye”.

Ati “Nibwo twicaye nk’ababyeyi bo muri kano gace, dutekereza ku cyo twakora ngo twishakemo igisubizo. Twishyira hamwe, duhuza ingufu, dutangiza iki kigo cy’amashuri, byibura ngo abana bacu n’abatuye muri kano gace muri rusange, biborohere kubona uburezi bubegereye, baruhuke izo mvune”.

Abashinze ikigo APAPEM Muhondo, ngo baterwa ishema no kuba abana bo mu gace giherereyemo biga bitabavunnye
Abashinze ikigo APAPEM Muhondo, ngo baterwa ishema no kuba abana bo mu gace giherereyemo biga bitabavunnye

Mu myaka 30 iki kigo kimaze, abanyeshiri basaga 6000 bahize, barimo abafite imirimo itandukanye, yaba mu nzego za Leta n’izigenga. Aba babyeyi ngo bumva bibateye ishema.

Mpezamihigo Venuste, Umuyobozi w’Umuryango APAPEM, agira ati “Igishimishije kandi gikomeye cyane, ni ukubona ureze umwana, akaba umugabo, witunze, utunze umuryango we, kandi ufite uruhare mu iterambere ry’Igihugu. Icyifuzo ni ugukomeza gutiza amaboko Leta yacu, dushyigikira intumbero ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yo guteza imbere uburezi, cyane cyane imyuga n’ubumenyingiro, bitegura abana gukora imirimo itandukanye bayifitemo ubumenyi buhagije”.

APAPEM Muhondo
APAPEM Muhondo

Yaboneyeho gukebura n’abandi baturage, kujya bareba ibikorwa bikenewe kandi bishobora kugira uruhare mu iterambere ry’iwabo, bakabigiramo uruhare rufatika, mu rwego rwo kunganira Leta muri gahunda ikomeje kubegereza.

Manirafasha Faustin, Umukozi w’Akarere ka Gakenke ushinzwe amashuri yisumbuye na TVET, yasabye ababyeyi bashinze iri shuri, gukomeza gukorana umwete mu guteza imbere uburezi, bagerageza kuzuza ibisabwa kugira ngo iri shuri ryemererwe kugira andi mashami, yiyongera ku ishami ry’Ibaruramari n’ry’Ubwubatsi bihasanzwe.

Umuryango APAPEM ugizwe n’abanyamuryango basaga 40, biganjemo abageze mu zabukuru batangiranye na wo.

Mpezamihigo Venuste, Umuyobozi w'Umuryango APAPEM
Mpezamihigo Venuste, Umuyobozi w’Umuryango APAPEM
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza ko ababyeyi bagize iki gitekerezo kiza cyo gushinga iri shuri kuko usibye no korohereza Abanyeshuri n’abakozi bakora kuri rino shuri babasha kwiteza imbere bagateza n’imbere Igihugu cyacu. APAPEM tera imbere, sugira sagamba Kandi uhore wesa imihigo.

NIYITUBIKESHA JEAN NEPOMUSCENE yanditse ku itariki ya: 30-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka