Abayobozi barasabwa gusobanurira abaturage gahunda ya EjoHeza nta gahato
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François na Maj. Gen. Alexis Kagame, barasaba abayobozi b’inzego z’ibanze kudahutaza abaturage mu kwishyura EjoHeza, kuko ubwo bwiteganyirize bugibwamo n’ubushaka.
Babitangarije mu birori byo guhemba uturere dutatu tw’Intara y’Iburengerazuba twaje muri dutanu twa mbere mu Gihugu, mu kugira abaturage benshi bitabiriye kwizigamira muri EjoHeza, aho Akarere ka Nyamasheke kaje ku mwanya wa mbere mu Ntara y’Iburengerazuba mu kwesa umuhigo ku ijanisha riri hejuru ya 160%.
Abo bayobozi bavuga ko aho gushyira umuturage ku gahato, abayobozi bakwiye gusobanurira abaturage ibyiza byo kwiteganyiriza, bakabereka ko amafaranga ari ayabo kandi azabagirira akamaro.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, yasabye abitabiriye ibyo birori, kwirinda gukoresha imbaraga mu gushyira abaturage muri EjoHeza, ahubwo bagakoresha uburyo bwo kubibumvisha ku nyungu zabo.
Agira ati, “Uko umuntu asaza niko inda ikura, ni yo mpamvu abantu bakwiye kubyumva nta gukoresha agatuza, ntabwo ari igitugu. Turagaya abakoresha agatuza mu kwinjiza abantu muri EjoHeza kuko kujyamo ari ubushake, turasaba ko byinjizwa no mu bato kuko ni bo ejo heza h’Igihugu”.
Guverineri Habitegeko asaba abakiri inyuma mu kwishyura EjoHeza kwikebuka kuko na bo basabwa guteza imbere abaturage babo, kuko n’ubwo uturere tumwe two mu Ntara y’Iburengerazuba tuza ku myanya ya mbere mu Gihugu, n’utundi turere dukwiye gushishikariza abaturage kwiteganyiriza.
Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Iburengerazuba, Maj. Gen. Alexis Kagame, yavuze ko kwizigamira muri EjoHeza bizagabanya amadeni Igihugu gifata mu mahanga, kuko igihe abaturage baba barizigamiye nta madeni yaba agikenewe gusabwa.
Agira ati, “Buriya n’ibindi bihugu byateye imbere byafashijwe no kuba abaturage babyo bizigamira, abayobozi mukomeze kwereka abaturage ibyiza byo kwiteganyiriza kuko ayo mafaranga ni yo afasha abaturage kwiteza imbere kuko abiteganyirije batagira ubukene”.
Yongeraho ati “Gukura amafaranga mu mufuka w’umuntu ni byo bikomera ariko iyo abaturage bamaze kubyumva mu Gihugu hose, icyo Gihugu kiba cyakize. None se wajya gusaba ideni hanze ute kandi ufite amafaranga wizigamiye? Mukomereze aho n’abaturage babyumve ko amafaranga ari ayabo kandi ko kuyatanga atari agahato”.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke kabaye aka mbere mu Ntara y’Iburengerazuba avuga ko batazatezuka kuguma ku mwanya wa mbere, kuko n’ubundi imbaraga bakoresheje zigihari, kandi abaturage bumva ibyiza byo kwizigamira muri EjoHeza.
Umuyobozi ushinzwe ibigenerwa abaturage muri RSSB, Dr. Hitimana Regis, we asaba ababyeyi gushishikarira kwishyurira abana EjoHeza, kuko ari bwo bazakura bafite amahirwe menshi yo kubona ubwizigame buhagije bageze mu zabukuru.
Atanga urugero ku mwana w’imyaka 15 watangira kwizigamira amafaranga 1000frw gusa, ko azagira imyaka 55 yo guhabwa ikiruhuko cy’izabukuru agejejemo amafaranga miliyoni eshanu.
Asaba kandi n’abikorera n’abafite ibyo binjiza buri kwezi, kwitabira kwizigamira muri EjoHeza, kugira ngo nibagera mu masaziro batazisanga basigaye inyuma kurusha ba bana biteganyirije hakiri kare.
Akarere ka Nyamasheke ni ko kaza imbere mu gushyira abaturage muri EjoHeza aho umwaka ushize w’Ingengo y’imari kari kinjije miliyari isaga imwe n’igice, kakaba ari umwanya kajeho kikurikiranya.
Intara y’Iburengerazuba ifite uturere dutandatu mu icumi twa mbere mu Gihugu mu kwizigamira muri EjoHeza, Guverineri Habitegeko akaba avuga ko intego ari ugukomeza kwigisha abaturage kwitabira kwizigamira.
Ohereza igitekerezo
|