Imyaka 15 irashize Lucky Dube atabarutse

Tariki 18 Ukwakira 2007, tariki 18 Ukwakira 2022, imyaka 15 irashize umuhanzi Lucky Philipe Dube atabarutse.

Uyu muhanzi wamamaye ku izina rya Lucky Dube, inkuru y’urupfu rwe yatunguye benshi, kuko nta watekerezaga ko yakwicwa mu buryo bw’ubugome, ibintu yaririmbye kenshi, asaba abantu kujya kure yabyo.

Icyo gihe yishwe arasiwe mu gace ka Rosettenville, mu nkengero z’Umujyi wa Johanesburg, mu ijoro ryo ku wa 18 Ukwakira 2007, yicwa n’abajura bashakaga kwiba imodoka ye.

Yishwe ari kumwe n’abana be babiri, umuhungu w’imyaka 16 n’umukobwa w’imyaka 15, ubwo yari abajyanye gusura nyirarume wabo.

Hatangiye iperereza ku bagize uruhare mu rupfu rwe, maze abantu batanu batabwa muri yombi. Nyuma yahoo, batatu muri bo bahamwe n’icyaha muri Werurwe 2009, bahita bakatirwa gufungwa burundu.

Dube wasize umugore n’abana 7, n’ubwo hashize imyaka 15 atabarutse, aracyari mu mitima ya benshi dore ko usanga hari benshi bamwiyitirira ndetse bakunda gucuranga indirimbo ze.

Lucky Dube yavutse ku wa 3 Kanama 1964 muri Ermelo, ahahoze hitwa Transvaal mu Burasirazuba, ubu hitwa Mpumalanga.

Lucky Dube ufatwa nk’umwe mu bahanzi b’ibihe byose mu njyana ya Reggae ndetse no mu muziki wa Afurika muri rusange, yanditse alubumu 22 mu ndimi z’Icyongereza, Ikizulu ndetse no mu rurimi rwa Afrikaans mu imyaka 25.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nyakwigendera Luck Dube,yasize umurajye,yakundaga urwanda,yadusuye ubugira gatatu ;1999,2003,2006 .Imana izafashe umuryango we.

Theonetse yanditse ku itariki ya: 20-10-2022  →  Musubize

Lucky DUBE yababaje abantu benshi.Muli South Africa,haba ubwicanyi bwinshi cyane.Kimwe na Brazil,Mexico,etc...Tujye twibuka ko abapfuye baririndaga gukora ibyo Imana itubuza izabazura ku munsi wa nyuma ikabaha ubuzima bw’iteka.Ikibazo nuko aribo bake nkuko ijambo ry’imana rivuga.

mateka yanditse ku itariki ya: 19-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka