Umuryango ‘International Rewards Program’ wiyemeje guteza imbere abaguzi n’abacuruzi

Umuryango mpuzamahanga uzwi nka ‘International Rewards Program – IRP’ ni umuryango ufite porogaramu iteza imbere abaturage ihereye ku bucuruzi bwungutse neza, bugahemba abakiriya babuteje imbere, bityo n’Igihugu kikabyungukiramo kuko abaturage iyo bateye imbere, ubucuruzi bugatera imbere, n’imisoro iboneka ari myinshi, nk’uko bisobanurwa na Kimenyi Jean uyobora uyu muryango mu Rwanda.

Bamwe mu bacuruzi n'abaguzi bamaze gusobanukirwa iby'uyu muryango biyemeza gukorana na wo
Bamwe mu bacuruzi n’abaguzi bamaze gusobanukirwa iby’uyu muryango biyemeza gukorana na wo

Kimenyi asobanura ko iyi porogaramu ikorana n’ikoranabuhanga aho abakora ubucuruzi n’abakiriya babo (abaguzi) bagomba kuba banditse mu ikoranabuhanga. Ubucuruzi ngo buba bufite ‘code’ iburanga, umukiriya na we akagira ‘code’ imuranga nk’umuguzi.

Iyo umuguzi agiye kugura ikintu mu mangazini cyangwa muri butiki runaka, abwira umucuruzi ko aba muri IRP. Icyo gihe umucuruzi abaza umuguzi ya ‘code’ ye, hanyuma akayandika muri telefone cyangwa mudasobwa agahita abona amazina ye, amafaranga yishyuye ku byo aguze akayandika muri iryo koranabuhanga.

Kimenyi Jean uyobora IRP ku rwego rw’Igihugu avuga ko umuguzi n’umucuruzi bashaka kwinjira muri iyi gahunda ari ubuntu. Ku bijyanye n’inyungu, umucuruzi ngo bimufasha kumuzanira abakiriya benshi agacuruza akunguka, umukiriya na we ku kwezi akazabona inyungu imugarukira (ishimwe).

Kimenyi Jean asobanurira abantu ibyerekeranye na International Rewards Program (IRP)
Kimenyi Jean asobanurira abantu ibyerekeranye na International Rewards Program (IRP)

Kimenyi ati “Niba umucuruzi yari afite nk’abakiriya ijana ku kwezi, none ukwezi kukaba kugiye gushira afite abakiriya magana abiri, magana atatu cyangwa magana ane, urumva ko ibintu biba byahindutse.”

Umucuruzi wandikishije ubucuruzi bwe muri iyi gahunda ya IRP, ngo ikoranabuhanga rimwereka abakiriya bamugannye mu gihe cy’ukwezi na bo biyandikishije, n’amafaranga bamwinjirije, noneho na we akagaragarizwa amafaranga asabwa gutanga akifashishwa mu guhemba ba bakiriya bamuteje imbere.

Abantu bateje imbere ubwo bucuruzi ngo bashobora kubona amafaranga yabo mu buryo bahisemo bazajya bayabonamo, haba kuri telefone nka Mobile Money, cyangwa kuri konti ya Banki, cyangwa no mu bundi buryo bw’ikoranabuhanga bahisemo.

Basobanuriwe byimbitse imiterere n'imikorere ya IRP
Basobanuriwe byimbitse imiterere n’imikorere ya IRP

Kimenyi Jean, umuyobozi wa IRP (International Rewards Program) avuga ko uko umuguzi azana abandi baguzi muri ubu buryo, na byo byandikwa mu ikoranabuhanga, bityo inyungu ze zikazamuka.

Ati “Iyo umaze kwinjira nk’umuguzi, ntabwo ibyiza nk’ibi ubyiherererana. Iyo ubibwiye abandi bakakwinjiriraho, n’ubwo na we (umukiriya mushya winjiye) aba afite ‘code’ ye, muri sisitemu handikwamo ko ari wowe wamwinjije, ikabona ko wakoze ikaguhemba. Abo bantu na bo nibazana abandi, inyungu z’uwabazanye mbere zigenda zizamuka”.

Kimenyi amara impungenge abatekereza ko iyi mikorere imeze nk’iyagiye yumvikana y’ubucuruzi bw’uruhererekane butemewe rimwe na rimwe bwagiye buhagarikwa.

Ati “Biratandukanye cyane kuko ubu buryo bwacu bwemewe ku rwego mpuzamahanga kandi n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) irabuzi kuko twarabwandikishije. Twebwe nta faranga na rimwe dusaba uwinjiramo agomba gutanga mbere, mu gihe buriya buryo butemewe usanga busaba abantu gutanga amafaranga mbere, bamwe ndetse ugasanga baragurisha imitungo yabo ngo babone amafaranga yo kwinjiramo. Ikindi ni uko ibyo dukora bikorerwa ku mugaragaro, ndetse n’inzego zacu zirazwi n’abazihagarariye barazwi haba mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga, mu gihe bene ubwo bucuruzi bundi bw’uruhererekane usanga bigoranye kumenya aho wabariza mu gihe ugize ikibazo.”

Ati “Mu gihe abo bandi bakura amafaranga mu baturage rimwe na rimwe b’abakene, babanje kugurisha imirima n’amatungo yabo, twebwe amafaranga atangwa n’umucuruzi wungutse neza kandi wanyuzwe n’inyungu yabonye abikesheje iyi porogaramu. Umucuruzi ashobora kuvuga ati najyaga nunguka miliyoni icumi, none zabaye mirongo itanu, mirongo ine cyangwa mirongo itandatu, bityo ya yandi akayatanga abishaka kuko abona inyungu bimuzanira.”

Kimenyi avuga ko iyi mikorere imaze imyaka isaga icumi iri mu nyigo. Muri uyu mwaka wa 2022 nibwo yamuritswe ku mugaragaro ku rwego rw’Isi. Abacuruzi bakorana na IRP (International Rewards Program) bakaba baboneka hirya no hino mu gihugu ahari icyapa cyabo, gusa n’abandi bashaka kwinjiramo bakaba badahejwe, dore ko kwinjiramo ari ubuntu.

Bamwe mu bacuruzi bamaze kwandikisha ubucuruzi bwabo muri iyi porogaramu barimo uwitwa Sam Simparinka wo mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba. Avuga ko IRP yayimenye guhera mu kwezi kwa gatatu k’uyu mwaka wa 2022 ubwo yarimo igeragezwa, ikaba yaratangiye gukora ku mugaragaro mu Kwakira 2022. Abajijwe inyungu yitezemo, yagize ati “Abanyamuryango barimo barinjira ku bwinshi, iyo urebye kuri telefone uko bagenda bagura, ubona amafaranga atangiye kugenda yinjira. Umusaruro bigaragara ko urimo, dutegereje igihe cyo guhemba.”

Sam Simparinka, umwe mu bacuruzi bakorana na IRP
Sam Simparinka, umwe mu bacuruzi bakorana na IRP

Simparinka avuga ko umucuruzi wese aba yifuza kubona abakiriya benshi, agasanga rero ubu buryo buje ari igisubizo ku bacuruzi kuko buzabazanira abakiriya, bityo bacuruze byinshi kandi bunguke, batange imisoro ku Gihugu, batange n’ako gashimwe kuko n’ubundi wasangaga abacuruzi bagira igisa n’icyo cyo gutanga ishimwe ku baguzi cyangwa kubagabanyiriza ibiciro kugira ngo baze ari benshi.

Undi mucuruzi witwa Iradukunda Shalon na we watangiye gukorana na IRP cyane cyane guhera muri uku kwezi k’Ukwakira 2022, asanga uyu mushinga ari ingenzi kuko ugamije guteza imbere abacuruzi n’abaguzi.

Iradukunda Shalon na we yemeza ko iyi gahunda ari igisubizo ku iterambere
Iradukunda Shalon na we yemeza ko iyi gahunda ari igisubizo ku iterambere

Ati “Nkatwe nk’urubyiruko, mbona ari umushinga waje ugamije kuduteza imbere. Twese turabizi ko iyo ukora bizinesi uba ushaka ko yaguka. Rero uyu mushinga uteza imbere impande zombi. Ari umuntu usanzwe ucuruza, bizinesi ze zizaguka abone inyungu nyinshi, kandi umuguzi na we azabona amafaranga amugarukira mu yo akoresha ahaha ibintu bitandukanye ayifashishe mu bindi akenera mu buzima bwe bwa buri munsi.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka