Ubworozi bw’amafi butanga 10% gusa by’umusaruro wayo - RAB

Umuyobozi mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), ushinzwe Ubworozi, Dr. Solange Uwituze, arashishikariza ba rwiyemezamirimo gukora ubworozi bw’amafi ku bwinshi hagamijwe umusaruro wayo ukarenga uboneka mu burobyi kuko ukiri 10%.

Abashoramari barashishikarizwa kujya mu bworozi bw'amafi
Abashoramari barashishikarizwa kujya mu bworozi bw’amafi

Yabitangaje ku wa Kabiri tariki ya 18 Ukwakira 2022, ubwo hatahwaga umushinga w’ubworozi bw’amafi wa Gishanda witezweho kujya utanga umurama w’amafi ugera kuri Miliyoni imwe ku mwaka.

Gishanda Fish Farm ni umushinga ugamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage baturiye ikiyaga cya Gishanda, binyuze mu bworozi bw’amafi.

Wateguwe n’Ikigo gishinzwe gucunga Pariki y’Akagera (AP), iyu mushinga utegura umurama w’amafi ukanayorora hifashishijwe imirasire y’izuba ndetse n’amazi, ariko bidakorewe mu kiyaga cyangwa icyuzi.

Kuri ubu umaze guha Koperative ikorera mu kiyaga gihangano cya Gishanda, amafi 100,000 yo korora ndetse bakaba banateganya kuzabongera andi 50,000.

Uretse n’ibyo ngo uyu mushinga uzajya ugurisha abo baturage 10% by’umusaruro wabo, ku giciro kiri hasi y’ikiri ku isoko hagamijwe kurwanya imirire mibi.

Sebazungu Alexandre umwe mu borozi b’amafi mu kiyaga gihangano cya Gishanda, avuga ko n’ubwo bahawe icyororo ariko bakibona umusaruro mucye ku buryo batabasha kubona inyungu bari biteze.

Dr. Solange Uwituze aganira n'abakuriye umushinga wa Gishanda Fish Farm
Dr. Solange Uwituze aganira n’abakuriye umushinga wa Gishanda Fish Farm

Impamvu y’uyu musaruro mucye ngo ni amarebe ari mu kiyaga borororemao, ku buryo bifuza inkunga yo kuyakuramo kuko bo ubwabo byabananiye.

Agira ati “Ubundi turoba iminsi 11 mu kwezi aho 10 ari iya koperative naho undi umwe ukaba uw’abanyamuryango. Umusaruro tubona muri iyo minsi ni hagati y’ibiro 300 na 500. Kubera amarebe arimo atuma amazi akonja ntabashe gukura, avuyemo umusaruro wakwiyongera ariko ubushobozi bwacu ntibwayakuramo keretse tubonye inkunga.”

Avuga ko ku bushobozi bwabo bakoze umuganda bakuramo ari ku nkombe ariko ari muri metero eshanu arabananira kuko ubwo bushobozi batabufite.

Ngo bagerageje kureba ababafasha kuyakuramo babaca amafaranga arenga Miliyoni esheshatu.

Dr. Uwituze, avuga ko mu Rwanda haba uburobyi n’ubworozi bw’amafi, ubworozi bw’amafi bukaba buzana 10% by’umusaruro w’amafi mu Gihugu, ubu ugeze kuri toni 39,400 ku mwaka.

Gusa ngo hari intego ko ubworozi buzamuka cyane bukagera ku kigero cy’uburobyi cyangwa bukaharenga.

Avuga ko iyi gahunda yo korora hatifashishijwe amazi magari izafasha cyane, kandi igeze n’ahandi byarushaho kuzamura umusaruro w’amafi.

Avuga ko uru ari urugero rw’ibishoboka ku buryo n’abandi bashoramari bakwiye kubwitabira, kuko budakeneye ibiyaga cyangwa ibyuzi.

Muri gahunda ya Leta y’imyaka irindwi ngo bafite intego yo kujya babona umusaruro w’ibikomoka ku mafi ungana na toni 127,000 ku mwaka.

Ati “Turacyari kuri toni 39,000, ubworozi nk’ubu mwabubonye aho bakoresha umuriro w’izuba, amazi asanzwe atari ngombwa ibigega. Uyu ni umushinga mwiza ni urugero rw’ibishoboka, bafite na gahunda yo kwigisha abaturage ubworozi bw’amafi hakaboneka ibiribwa by’abana tukarwanya imirire mibi, bakagurisha umusaruro usigaye bakazamura ubukungu bw’imiryango yabo.”

Naho ku kibazo cy’amarebe ari mu kiyaga gihangano cya Gishanda, cyororerwamo na Koperative y’abaturage begereye iki kiyaga ngo atubya umusaruro w’amafi, avuga ko hakwiye kwifashishwa umuganda w’abaturage mu kuyakuramo aho gutekereza gushyiramo abantu bahembwa.

Agira ati “Ubundi umworozi akwiye kurwanya ayo marebe kuko akura bayareba, muri Nyagatare iki kibazo cyari gihari kandi aborozi bakoze imiganda bayakuramo inka zibona amazi, tuzafatanya hari n’ubwo twazana abo ba Nyagatare bakabereka uko bikorwa.”

Umuyobozi mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), ukuriye ishami rishinzwe Ubukerarugendo no kubungabunga Pariki z’Igihugu, Ariella Kageruka, avuga ko uyu mushinga wa Gishanda Fish Farm ari igisubizo, kuko abaturage bahabwa ubumenyi ku bworozi bw’amafi ku buntu, kandi bakabaha n’amafi yo korora ku buntu.

Na we avuga ko iri koranabuhanga mu bworozi bw’amafi rigeze henshi byazamura umusaruro w’amafi.

By’umwihariko kuba watangirijwe ku baturage begereye Pariki y’Akagera, bizanafasha mu kuyibungabunga aho kujya guhiga inyamanswa muri Pariki.

Uyu mushinga ubu wahaye abaturage abaturage b’Umudugudu wa Rwabarema, Akagari ka Cyarubare Umurenge wa Kabare, umuriro ukomoka ku mitasire y’izuba n’amazi meza kuko mbere bakoreshaga ay’ikiyaga gihangano, ndetse n’akazi ku rubyiruko rugera kuri 30.

Kugira ngo uyu mushinga ugerweho, wuzuye utwaye Miliyari ebyiri z’Amafaranga y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ese umuntu akeneye gukora uyu mushinga ashaka kuvugana n’umujyanama kubijyanye n’uyu mushinga yamubona gute ?

Callixte yanditse ku itariki ya: 18-12-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka