FERWAFA yanze ubusabe bwa Mukura VS na Kiyovu Sports bwo gukinira i Kigali
Yanditswe na
Jean Jules Uwimana
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryavuze ko umukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyiona Mukura VS izakiramo Kiyovu Sports uzabera i Huye tariki 23 Ukwakira 2022 nk’uko byari biteganyijwe mu gihe hari hasabwe ko wabera i Kigali.
Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today umuvugizi wungirije wa FERWAFA Jules Karangwa yavuze ko nta mpinduka zizabaho kuri uyu mukino yaba aho uzabera cyangwa n’itariki uzakinirwaho.

Ubusabe bwo kuba Mukura yazakirira Kiyovu i Kigali bwanzwe
Jules Karangwa yavuze ko impamvu amakipe yombi yatanze mu busabe bwayo nta shingiro zifite ndetse bikaba byanakozwe mu rwego rwo kurengera ubusugire bw’amarushanwa. Mukura VS izakira Kiyovu Sports ku Cyumweru tariki 23 Ukwakira 2022 kuri Stade Kamena.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|