Kirehe: Abanyeshuri basabwe kwigana intego

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yasabye abanyeshuri kwigana intego no guharanira gutsinda amasomo yabo kugira ngo bazabashe kugera ku nzozi zabo.

Meya Rangira aganira n'abanyeshuri
Meya Rangira aganira n’abanyeshuri

Yabibasabye ku wa Mbere tariki ya 17 Ukwakira 2022, ubwo yasuraga ibigo by’amashuri bitandukanye akaganira n’abanyeshuri ndetse n’abarezi babo, muri gahunda y’ubugenzuzi bw’imyigire n’imyigishirize.

Mu gitondo mbere y’uko amasomo atangira, yagiranye ibiganiro n’abanyeshuri ba GS Gatore riri mu Murenge wa Gatore, abibutsa ko bagomba kumenya ko buri mwana akwiye kujya mu ishuri akiga akageza aho yifuza, abasaba kwita ku burezi bushingiye ku myuga, tekiniki n’ubumenyingiro.

Yabasabye kandi kwigana intego no gutsinda amasomo yabo, kuko aribwo icyo bifuza kubacyo kizagerwaho.

Yagize ati “Mwigane intego kandi mutsinde amasomo yanyu neza, kuko icyo buri wese yifuza kubacyo aribwo kizagerwaho kandi ndabizi buri wese afite uwo yifuza kuba we.”

Mu rwego rwo gukurikirana ibikorwa byo guteza imbere uburezi, yagiranye inama n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Gatore, Utugari n’abahagarariye ababyeyi kuri GS Gatore, abibutsa gukurikirana neza uko umusanzu w’ababyeyi utangwa, anibutsa ababyeyi ko bafite uruhare runini mu myigire myiza y’abana babo.

Mu rwego rwo kureba uko mu mashuri ireme ry’uburezi ritangwa hasuwe ikigo cy’amashuri cya Akagera International School nacyo kiri mu Murenge wa Gatore, basobanurirwa uburyo abanyeshuri bigishwa mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 Ukwakira 2022 mu Ntara y’Iburasirazuba, hatangizwa icyumweru cyahariwe Uburezi hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi (Education Week Campaign).

Muri iki cyumweru hazakorwa ibikorwa bitandukanye birimo gusubiza abana mu ishuri, kugenzura uko abana bafatira ifunguro ku ishuri, imyigishirize n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka