BK yashyikirijwe igihembo nka Banki ihiga izindi mu Rwanda

Banki ya Kigali (BK) yashyikirijwe igihembo yegukanye nka Banki ihiga izindi mu Rwanda muri 2022, mu bihembo ngarukamwaka bitangwa na Global Finance, bikaba bihabwa amabanki n’Ibigo by’imari ku isi byahize ibindi mu gutanga serivise nziza ku mukiriya.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka mu kwezi kwa Werurwe, nibwo Banki ya Kigali yahawe igihembo cya Banki yahize izindi mu Rwanda igihawe na Global Finance Awards, ikinyamakuru mpuzamahanga gifite ubunararibonye bw’imyaka mirongo itatu n’itanu(35) mu gukora inkuru ku bigo by’imari.

Igihembo Banki ya Kigali yahawe cyatanzwe ku mabanki yitwaye neza uyu mwaka hashingiwe ku kuba Banki yaritabiriye gushyira mu bikorwa ibyo abakiriya bayo bakeneye ku isoko, no kuba yarageze ku musaruro ushimishije wubakiye ku nkingi z’igihe kizaza.

Ibyashingiweho byose byakozwe n’abanditsi ba Global Finance nyuma yo kugisha inama no gukusanya ibitekerezo by’abayobozi bashinzwe imari, abanyamabanki hamwe n’abajyanama ba za banki, n’mpuguke zitandukanye ku isi yose.

Muri aya marushanwa y’ibigo by’imari, amabanki yasabwe gutanga raporo zagombaga kugenderwaho mu guhitamo abazahatana, Global Finance yashingiye kuri zo izitondeka ihereye ku ntego bari bihaye kugeraho mu mibare no kureba ibyashyizwe mu mu bikorwa.

Ibi birori bya Banki ihiga izindi bizwi nka ‘Best Banks Awards Ceremony’ byabaye ku itariki ya 15 Ukwakira 2022 i Washington DC, mu nama ya IMF / World Bank. Iyi nama iba yahuje abayobozi bakuru ba za banki, ba Guverineri ba za banki z’ibihugu baturutse ku isi yose, ikanatanga amashimwe ku begukanye iki gihembo bakakibashyikiriza ku mugaragaro.

Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya Banki ya Kigali, Marc Holtzman (ufite urupapuro mu ntoki) yakiriye igihembo cyahawe BK
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Banki ya Kigali, Marc Holtzman (ufite urupapuro mu ntoki) yakiriye igihembo cyahawe BK

Banki ya Kigali yari ihagarariwe n’umuyobozi w’inama y’ubutegetsi Marc Holtzman wakiranye ibyishimo iki gihembo Banki ya Kigali yahawe. Nyuma y’ibirori Holtzman yagarutse ku mwanya BK iriho nk’ikigo cy’imari gikomeje guhindura ubuzima bw’abakigana.

Yagize ati “Ni iby’agaciro kuri twe kuba barazirikanye imbaraga twe nk’ikipe dukoresha mu gutuma abatugana tubaha serivisi nziza. Muri Banki ya Kigali tuzakomeza guhanga udushya no kwifashisha ikoranabunga cyane mu rwego rwo kwegereza abatugana serivise nziza kandi ibanogeye, abakiriya bacu ni ryo shingiro ry’intego yacu. Ni ibyishimo ndetse ni ibyo kwishimira kuba twahawe iki gihembo.”

Banki ya Kigali yatsindiye igihembo cya Global Finance nka Banki ihiga izindi mu Rwanda mu myaka ibiri yikurikiranya. Global Finance ni ikigo cyizewe ku byegeranyo gitanga ku byerekeye ibigo by’imari ku rwego mpuzamahanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka