Umuhanzikazi France Leesa yahishuye ko ubushobozi buri mu bituma adakora uko bikwiye

Umuhanzikazi Gusenga Munyampundu Marie France uzwi nka France Leesa uri mu bakobwa bakomeje kugaragaza ejo heza muri muzika Nyarwanda, yavuze ku mbogamizi zimuzitira mu muziki, ariko yizeza abakunzi be ko yagarutse.

Umuhanzikazi France Leesa yijeje abakunzi be ko agiye gusohora indirimbo nyinshi
Umuhanzikazi France Leesa yijeje abakunzi be ko agiye gusohora indirimbo nyinshi

Uyu mukobwa yatangiye urugendo rw’umuziki muri 2019, ubwo yari amaze kwegukana irushanwa rya ‘I am The Future’ ryateguwe na Future Music ya David Pro ndetse ahita asinyamo amasezerano y’imyaka ibiri.

France Leesa ubwo yari mu kiganiro Dunda Show kuri KT Radio, mu rwego rwo kumenyekanisha indirimbo ye nshya yise ‘Shawty (Shori)’ yavuze ko ibituma adahozaho mu muziki harimo kubura ubushobozi bw’abamufasha by’umwihariko mu buryo bw’amafaranga.

Yanakomoje ku kuba n’abaterankunga abonye bakiyemeza kumufasha akenshi usanga batabyubahirije cyangwa bishakiraga izindi nyungu ku ruhande.

Uyu muhanzikazi ariko yavuze ko ubu ari gufashwa na musaza we, kandi ko hari ibyo ari kugenda ageraho.

Uyu mukobwa wakoranye indirimbo na Yvan Buravan yitwa ‘Darling’, yavuze ku gahinda gakomeye yasigiwe n’urupfu Buravan, ko ndetse akenshi iyo abyibutse asuka amarira.

France yagize ati “Kugeza ubu iyo mbitekerejeho cyane, mpita ndira”.

Yvan Buravan amaze amezi abiri yitabye Imana. Urupfu rwe rwashenguye abakunzi ba muzika Nyarwanda n’urubyiruko rw’urungano rwe, yaba abari mu ruganda rw’imyidagaduro n’abandi.

France Leesa, kuri ubu afite indirimbo shya yitwa ‘Shawty’ cg se ‘Shori’ ari muri Media Tour mu rwego rwo kugenda ayimenyekanisha no kurushaho kwiyegereza abakunzi be.

Yaboneyeho no guteguza abakunzi be ko hari n’izindi ndirimbo agiye kuzashyira hanze mu minsi ya vuba.

Indirimbo ‘Shawty’ yakozwe na Ayo Rush mu buryo bw’amajwi, naho amashusho akorwa na Wacka Rocks uyu akaba ari na Musaza wa France Leesa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Iyisimu ntabwo ari iyanje ni yamushiki wanje

Kwizera orivie yanditse ku itariki ya: 24-10-2022  →  Musubize

Nategereje ko mutashubije

Kwizera orivie yanditse ku itariki ya: 24-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka