Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today Perezida wa Mukura VS Maniraguha Jean Damascene yavuze ko n’ubwo batari bafata umwanzuro ariko byose bishoboka.
Ati"Mutegereze ibyo dutangaza, dushobora gukinira i Kigali ,dushobora gukinira i Huye ariko nta mwanzuro twari twafata. Mu gihe bitari byemezwa mutegereze."
Ibinyujije kuri Twitter yayo ikipe ya Kiyovu Sports yavuze ko ikomeje kwitegura umukino wa shampiyona izakinira hanze ariko yongeraho ko n’itariki umukino uzabera itari yemezwa kugeza ubu.
Hello Family and Friends, Kiyovu Sports Club is preparing the next match of Primus National League Day 6, versus Mukura VS (away match). The dates of the match is not yet confirmed, Stay tuned 😉 #MerciKiyovu #KiyovuSports 💚🤍 pic.twitter.com/Fwj2YyK5SX
— Kiyovu Sports (@SCKiyovuSports) October 18, 2022
Gahunda Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda riheruka gushyira hanze igaragaza impinduka mu mikino imwe n’imwe yagaragazaga ko uyu mukino wari usanzwe uteganyijwe tariki 22 Ukwakira 2022 wimuriwe tariki 23 Ukwakira 2022.


Kugeza ubu Mukura VS ntabwo yari yatangira kwakirira imikino yayo kuri Stade mpuzamahanga ya Huye kuko nyuma yo kuvugururwa itari yashyirwa mu maboko y’Akarere ka Huye.
Mukura VS ku munsi wa gatanu wa shampiyona iheruka gutsinda Sunrise ibitego 2-1 i Nyagatare mu gihe Kiyovu Sports mu rugo yanganyije na Etincelles FC igitego 1-1.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Turabakurikiye hanto ngororero_kavumu ni bizimana elie mutubwire amakuru ya apr. umunsi mwiza