Iran: Yakinnye umukino wo kurira atambaye ‘hijab’ afatwa nk’intwari

Abantu benshi bagiye ku kibuga cy’indege cya Tehran muri Iran, kwishimira Elnaz Rekabi ukina umukino wo kurira, wakoze irushanwa muri Korea y’Epfo atambaye igitambaro mu mutwe kizwi nka hijab, bamwita intwari.

Yakinnye adafite igitambaro mu mutwe
Yakinnye adafite igitambaro mu mutwe

Elnaz Rekabi, umukobwa w’imyaka 33, yarenze ku itegeko rikaze rya Iran, ariko nyuma avuga ko hijab ye yavuyemo atabigambiriye.

Benshi bashidikanya iyo mpamvu yatanze mu butumwa yanditse kuri Instagram, bavuga ko babona yarahatiwe kuvuga atyo.

Abanya-Iran bamaze iminsi bakora imyigaragambyo ikomeye yamagana amategeko ya hijab n’abategetsi b’idini.

Abagore muri Iran bategetswe kwambara imyenda irekuye umubiri kandi ihishe umusatsi wabo, amaboko n’amaguru, itegeko rireba n’abakinnyi b’abagore.

Rekabi yafashwe nk’ikirango gishya cy’imyigaragambyo irwanya Leta, iyobowe n’abagore muri Iran nyuma y’uko ku cyumweru, video arimo kurushanwa kurira muri Korea ikwirakwiriye cyane.

Iyi myigaragambyo yakomotse ku rupfu rwa Mahsa Amini, umugore w’imyaka 22 wapfuye ari mu maboko ya Polisi y’imyifatire i Tehran mu kwezi gushize kwa Nzeri, ashinjwa kutambara neza igitambaro cyo mu mutwe.

Polisi yahakanye amakuru ko yakubiswe mu mutwe bikamuviramo gupfa, ivuga ko yishwe n’umutima bitunguranye.

KuBNwa mbere, hari uwahaye amakuru BBC dukesha iyi nkuru, ishami ry’igi-Perse ko inshuti n’umuryango ba Elnaz Rekabi batabashije kuvugana na we, nyuma y’uko yari yajyanywe guhura n’umutegetsi muri Iran.

Hari amakuru avuga ko passport ye na telefone byari byafatiriwe, kandi ko yari yavuye kuri hotel yari acumbitsemo i Seoul iminsi ibiri mbere yaho.

Ubusanzwe yakinaga uyu mukino yambaye hijab mu mutwe
Ubusanzwe yakinaga uyu mukino yambaye hijab mu mutwe

Ambasade ya Iran yahakanye yeruye ibi ibyita ibinyoma n’amakuru atari ukuri kuri we.

International Federation of Sport Climbing (IFSC), yavuze ko yakomeje kuvugana na Rekabi n’impuzamashyirahamwe y’umukino wo kurira muri Iran, kandi irimo “kugerageza kumenya ibyabaye”.

Iti “IFSC ishyigikira byuzuye uburenganzira bw’abakinnyi, amahitamo yabo n’uburenganzira bwo kuvuga bisanzuye.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka