Mu Rwanda abasaga Miliyoni ebyiri bamaze kwizigamira muri EjoHeza

Abanyarwanda basaga Miliyoni ebyiri ni bo bamaze gutanga imisanzu yo kwiteganyiriza muri EjoHeza, bakaba bamaze gutanga imisanzu isaga Miliyari 35Frw, mu gihe cy’imyaka itatu n’igice iyo gahunda itangijwe mu Gihugu.

Dr. Hitimana avuga ko abasaga Miliyoni ebyiri bamaze kwizigamira muri EjoHeza
Dr. Hitimana avuga ko abasaga Miliyoni ebyiri bamaze kwizigamira muri EjoHeza

Umuyobozi ushinzwe ibigenerwa abakiriya mu Rwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) Dr. Hitimana Regis, avuga ko hari abandi bantu basaga ibihumbi 500 bafunguje konti zo kwizigamira, ariko bataratangira gutanga imisanzu yabo.

Avuga ko hagiye kurebwa uko abo bafunguye amakonti ntibizigamire baganirizwa, kandi ibiganiro bigakomeza no ku batangiye kwizigamira ngo bakomeze kongera imisanzu yabo, mu rwego rwo kuzamura inyungu ku yo biteganyiriza.

Avuga ko imwe mu nzira izakoreshwa mu gushishikariza abantu kwitabira EjoHeza, harimo gushyiraho abantu bashinzwe gufasha abaturage kwinjira muri EjoHeza (Agents), by’umwihariko mu mijyi irimo n’umurwa mukuru Kigali.

Agira ati “Mu mijyi ni ho tuzahera mu gushyiraho abo bantu harimo n’Umujyi wa Kigali, kuko ni ho usanga abantu nk’abacuruzi batagerwaho n’ubufasha n’ubukangurambaga busanzwe bubera mu masibo no ku zindi nzego kuko baba badahari”.

Avuga ko ubwo bukangurambaga buzakorwa hanakorwa ubundi bukangurambaga busanzwe, hirindwa gushora amafaranga menshi kugira ngo imisanzu y’abanyamuryango idakorwaho.

Dr. Hitimana Regis Avuga ko ubwizigame bwiyongera mu turere twose muri rusange, ariko nko mu Mujyi wa Kigali ari bwo bwa mbere kamwe mu turere kageze ku ntego kari kihaye, kuko byagaragaye ko abanyamujyi bakunze kutabonekera igihe bakenewe.

Hari imbogamizi zikibangamiye kwitabira kwinjira muri EjoHeza

Zimwe mu mbogamizi ziri kugaragara mu kwitabira gahunda ya EjoHeza, harimo kuba ibigenerwa umunyamuryango wagize ibyago birimo nk’amafaranga yo gushyingura no gukaraba atinda kugera ku wagize ibyago.

Umwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze mu Karere ka Nyamasheke, agaragaza ko iyo umunyamuryango wa EjoHeza atinze kubona ibyo agenerwa bituma abashakaga kwinjiramo bigorana kubibumvisha, kubera serivisi itanoze abamaze kwinjiramo bahawe.

Agira ati “Ibyo bemererwa n’amategeko tubibonamo nk’imbogamizi iyo byatinze kubageraho, twifuza ko nibura RSSB buri kwezi yakagiye itanga amakuru, igaragaza uko abantu bayigejejeho amadosiye bahawe ibyo bemererwa, kuko baracyasiragira bagatonda ku Karere rimwe na rimwe nta n’igisubizo dufite tuza kubaha”.

Uwo muyobozi ahamya ko serivisi inoze ku bagenerwabikorwa ba EjoHeza, ari imwe mu nzira yo gushishikariza n’abandi kwinjiramo.

Hari kandi ikibazo kigaragazwa n’abakozi bashobora kuba bishyura imisanzu yabo binyuze mu matsinda, cyangwa bagakatwa amafaranga ku mishahara ariko ntibabone gihamya cyangwa bagakatwa amafaranga arenze ayo basinyiye kujya batanga buri kwezi.

Icyo kibazo cyumvikanye kuri bamwe mu barimu bo mu turere twa Muhanga na Kamonyi, aho ngo baba baratangaga amafaranga 1500frw, nyuma yo kongererwa imishahara bakaba barakaswe 2500frw.

Dr. Hitimana Regis avuga ko RSSB atari yo ikata abanyamuryango imisanzu, ahubwo yakira imisanzu yabo kandi ko umunyamuryango ari we ufite uburenganzira bwo gutanga umusanzu we, hakurikijwe amasezerano na RSSB.

RSSB yatangiye gushyikiriza amafaranga y'ubwishingizi bw'ubuzima(Life insurance) ku bazungura b'abahoze ari abanyamuryango bari bariteganyirije muri gahunda ya EjoHeza bakitaba Imana
RSSB yatangiye gushyikiriza amafaranga y’ubwishingizi bw’ubuzima(Life insurance) ku bazungura b’abahoze ari abanyamuryango bari bariteganyirije muri gahunda ya EjoHeza bakitaba Imana

Naho ku kijyanye n’ibigenerwa abanyamuryango bitinda kubageraho, Dr. Hitimana Regis asobanura ko, byatewe n’uburyo hari kuvugururwa amasezerano ya Leta yo kongera gutangira inyunganizi abanyamuryango ba EjoHeza imyaka itatu ivuguruye.

Asobanura ko abizigamira muri EjoHeza hari amafaranga batanga na Leta ikabatangira andi kandi amasezerano abigena yarangiranye n’imyaka itatu ishize, ubu hakaba hari kuvugururwa ayo masezerano y’indi myaka itatu.

Asobanura kandi ko ikigo cyatsindiye isoko ryo gutanga ibigenerwa abakiriya bagize ibyago, hari igihe gitinda kunoza amadosiye bitewe n’ibibazo by’ikoranabuhanga mu guhuza amakuru, cyane cyane iyo hari nk’amakosa yakozwe mu myirondoro y’abanyamuryango n’ibiri ku ndangamuntu.

Dr. Hitimana avuga ko byose biri gukomeza kunozwa kugira ngo umunyamuryango ajye abona ibimugenerwa ku gihe, kandi bitume n’abandi bakomeza kugira icyizere cyo kwizigamira muri EjoHeza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka