Mu karere ka Huye hakomeje kubera imyitozo y’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23, aho ir gutegura umukino uzayihuza na Mali kuri Stade Huye ku wa Gatandatu tariki 22/10/2022, mu gihe uwo kwishyura uzabera i Bamako ku wa 29 Ukwakira 2022.


Myugariro Dlyan Maes ukina mu ikipe ya Alki Oroklini yo mu cyiciro cya kabiri muri Chypre yaraye akoze imyitozo ya mbere mu ikipe y’igihugu, ni nyuma yo kugera mu mwiherero mu karere ka Huye mu gitondo cyo ku wa mbere tariki 17 Ukwakira 2022.


Undi mukinnyi ukina hanze wahamagawe utarahagera ni Habimana Glen ukina muri FC Victoria Rosport yo muri Luxembourg, uyu mu mukino ikipe ye iheruka gukina mu mpera z’iki cyumweru yatsinze igitego kimwe muri 3-1 ikipe ye yatsinze.
Andi mafoto y’Amavubi mu myitozo








National Football League
Ohereza igitekerezo
|