Felix Muragwa yahuje imbaraga na Diane mu ndirimbo ‘Amahoro Masa’

Umuhanzi Muragwa Felix na mugenzi we Diane Nyirashimwe basanzwe baririmba indirimbo zo guhimbaza Imana, bahuje imbaraga bashyira ahagaragara amashusho y’indirimbo bise ‘Amahoro Masa’.

Felix Muragwa na Diane Nyirashimwe basohoye indirimbo Amahoro Masa
Felix Muragwa na Diane Nyirashimwe basohoye indirimbo Amahoro Masa

Aba bombi basanzwe babarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho bakorera ivugabutumwa ryagutse.

Ubwo yagarukaga kuri iyo ndirimbo, Muragwa yavuze ko aba yibutsa abantu gutumbira Yesu kuko ari we gisubizo cy’Isi ya none, kuko abantu biringiye ndetse bakanahugira mu biryoheye amarangamutima yabo kuri iyi Isi.

Ati “Ariko ibyiringiro ni uko twarekera aho kurira ndetse no kwiganyira abamenye Yesu, intambara ndetse n’ibibazo tubiharire Yesu ni we ubishoboye”.

Uyu muhanzi yumvikanisha ko iyo ndirimbo ye na Diane itanga ihumure kuri buri wese wamenye Yesu nk’umwami n’umukiza we, ko azaba amahoro masa, kandi nta kintu na kimwe kizigera kimutera ubwoba, kuko umwami yamenye akora.

Ati “Ibyo twibaza mu buzima ndetse binatugora kenshi, twizere Yesu ni we gisubizo kandi abamwemera bose bazabaho amahoro masa”.

Ku wa 27 Kanama 2022, uyu muririmbyi yakoreye igitaramo gikomeye mu Mujyi wa Austin muri Leta ya Texas muri Amerika cyiswe ‘Uduhembure Live Concert’.

Iki gitaramo yakitiriye indirimbo ye ‘Uduhembure’ yasohoye ku wa 5 Ukuboza 2022.

Ubwo yasohoraga iyi ndirimbo yifashishije amagambo yo muri Bibiliya aboneka muri Habakuki 3:2, hagira hati “Uwiteka we, numvise inkuru zawe zintera ubwoba, Uwiteka we, hembura umurimo wawe hagati yo muri iyi myaka, hagati yo muri iyi myaka ujye uwumenyesha, mu burakari wibuke kubabarira”.

Ubwo yakoraga iki gitaramo yari ashyigikiwe n’abarimo Naboth Kalembire, Eric Nkuru na Deborah Diane Nyirashimwe ari naho baganiriye ku mushinga wo gukorana iyi ndirimbo ‘Amahoro Masa’ bashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Ukwakira 2022.

Muragwa avuga ko gukorana indirimbo na Diane ahanini byaturutse ku kuba asanzwe ari umuramyi akunda, kandi na we akaba yarakunze iyi ndirimbo.

Ati “Impanvu ni uko Diane ari umuramyi mwiza numvise ko rero dufatanyije indirimbo byarushaho gufasha imitima y’abantu benshi. Ikindi ni uko namuhaye umushinga na we yumva arayikunze, duhera ko dutangira guhana ibitekerezo by’uko twasohora indirimbo”.

Akomeza ati “Usibye n’ibyo, Diane ni umuramyi mwiza nkunda kuva igihe namumenyeye. Ikindi nkaba mushimira cyane byimazeyo kuba yaremeye ko dufatanya iyi ndirimbo”.

Diane Nyirashimwe yamamaye cyane ubwo yaririmbaga muri ‘Healing Worship Team’ ndetse no muri ‘True Promises Ministries’.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka