Gen Muhoozi yavuze ko nta muntu ugomba kumukumira kuri Twitter

Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Museveni wa Uganda, atangaza ko nta muntu ugomba kumukumira gukoresha urubuga rwe rwa Twitter, kuko ari umuntu mukuru ugomba kwifatira ibyemezo.

Gen Muhoozi Kainerugaba
Gen Muhoozi Kainerugaba

Mu butumwa yashyize ahagaragara abunyije kuri Twitter yagize ati “Numvise ko hari abanyamakuru bo muri kenya babwiye papa ko agomba kumpagarikira Twitter, ibi ni ukwiganirira, ndi mu kuru kandi nta muntu ugomba ku nkumira ku kintu na kimwe”.

Ibi Gen Muhoozi abitangaje nyuma yaho Perezida Museveni, yavuze ko umuhungu we, Gen Muhoozi Kainerugaba, atazongera kugira ibitekerezo anyuza kuri Twitter birebana na gahunda za Guverinoma.

Mu ijambo ryaciye kuri televiziyo NBS ku wa mbere, Museveni yagize ati “Agomba kuva kuri Twitter, ibi twabiganiriyeho. Twitter ubwayo si cyo kibazo, ikibazo ni ibyo umuntu yandikaho”.

Perezida Museveni yakomeje agira ati "Kuvuga ku bindi bihugu no ku banyapolitiki bo muri Uganda ni ibintu atagombye gukora, kandi ntabwo azongera kubikora.”

Perezida Museveni yanavuze ko umuhungu we yemerewe kwandika tweets zirebana na siporo cyangwa izindi ngingo zidateza impagarara.

Ibi byemezo bya Perezida Museveni ku muhungu we, byaturutse ku butumwa Gen Muhoozi aherutse kwandika kuri Twitter, avuga ko ashobora kugaba igitero muri Kenya akigarurira umurwa mukuru Nairobi mu byumweru bibiri.

Nyuma Perezida Museveni yaje gusaba imbabazi Abanya-Kenya, kubera ibyavuzwe n’umuhungu we ndetse na Gen Muhoozi ubwe yongeye kugaragara, asaba imbabazi Perezida wa Kenya Ruto.

Gen Muhoozi abinyujije kuri Twitter, yavuze ko atigeze agirana ikibazo na kimwe na Perezida Ruto wa Kenya.

Ati “Niba hari aho nakoze ikosa, ndamusaba ko ambabarira nka murumuna we. Imana ihe umugisha Afurika y’Iburasirazuba.”

Mbere yaho, Gen Muhoozi yari yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yababajwe n’uwahoze ari Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, wemeye kurekura ubutegetsi, kandi byarashobokaga gutsinda amatora.

Ubu butumwa bwanditswe na Gen. Muhozi nibwo bwatumye Perezida Museveni afata iki cyemezo kugira ngo umuhungu we atazongera gukora amakosa.

Inkuru bijyanye:

Uganda: Gen Muhoozi yambuwe uburenganzira kuri Twitter

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka