Uganda: Gen Muhoozi yambuwe uburenganzira kuri Twitter

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yavuze ko umuhungu we, Gen Muhoozi Kainerugaba, atazongera kugira ibitekerezo anyuza kuri Twitter birebana na gahunda za Guverinoma.

Muhoozi Kainerugaba yahawe ipeti rya General
Muhoozi Kainerugaba yahawe ipeti rya General

Ibi bibaye nyuma y’ubutumwa bwateje impagarara mu minsi ishize, ubwo Gen Kainerugaba w’imyaka 48 yandikaga kuri Twitter, avuga ko ashobora kugaba igitero muri Kenya akigarurira umurwa mukuru Nairobi mu byumweru bibiri.

Nyuma Perezida Museveni yaje gusaba imbabazi Abanya-Kenya, kubera ibyavuzwe n’umuhungu we.

Mu ijambo ryaciye kuri televiziyo NBS ku wa mbere, Museveni yaragize ati “Agomba kuva kuri Twitter, ibi twabiganiriyeho. Twitter ubwayo si cyo kibazo, ikibazo ni ibyo umuntu yandikaho”.

Perezida Museveni yakomeje agira ati "Kuvuga ku bindi bihugu no ku banyapolitiki bo muri Uganda ni ibintu atagombye gukora, kandi ntabwo azongera kubikora.”

Perezida Museveni yanavuze ko umuhungu we yemerewe kwandika tweets zirebana na siporo cyangwa izindi ngingo zidateza impagarara”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka