Ikibazo cy’abana bata ishuri kireba umuryango nyarwanda muri rusange - MINEDUC

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko ikibazo cy’abana bata ishuri gihangayikishije, bityo ko kireba umuryango nyarwanda muri rusange aho kugiharira bamwe.

Minisitiri Irere yasabye abanyeshuri kurushaho gukunda kwiga kuko bizabagirira akamaro
Minisitiri Irere yasabye abanyeshuri kurushaho gukunda kwiga kuko bizabagirira akamaro

Ibi ni ibyagarutsweho ku wa Kabiri tariki ya 18 Ukwakira 2022, ubwo mu Ntara y’Iburasirazuba hatangizwaga ubukangurambaga bwo kugarura abana ku mashuri, igikorwa cyabereye mu Karere ka Kayonza.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, avuga ko kuva uyu mwaka watangira mu mashuri y’incuke abana 99.83% aribo bari ku ishuri, mu mashuri abanza hari 96.39% mu yisumbuye 93.32% naho mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro hariyo 87.53%.

Imibare yo ku wa 14 Ukwakira 2022, igaragaza ko mu mashuri abanza hagombaga kuba hari abana 92,457 ariko ubu hari 89,117 bivuze ko abataragaruka ku ishuri ari 3,340.

Ni mu gihe mu mashuri yisumbuye hari hateganyijwe abanyeshuri 34,662 ariko abari mu ishuri ubu ari 33,388, abataragaruka bakaba ari 1,274 naho mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro hari hateganyijwe abanyeshuri 2,726 abarimo kwiga ubu bakaba ari 2,386 bivuze ko abataragaruka mu ishuri ari 340, muri rusange abana 4,954 akaba aribo bataragaruka ku ishuri.

Binjiye no mu ishuri bareba uko abanyeshuri bigishwa
Binjiye no mu ishuri bareba uko abanyeshuri bigishwa

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga, Irere Claudette, avuga ko ikibazo cy’abana bata amashuri gikomeye, bityo kidakwiye kuba icy’umuntu runaka ahubwo gikwiye kuba ari icy’umuryango nyarwanda.

Ati “Iyo umuntu areba umubare w’abagombaga kuba bari ku ishuri n’abahari uyu munsi ubona hari ikibazo, dukwiriye rero kurebera hamwe ntabwo byaba inshingano za bamwe, ni ikibazo kireba umuryango nyarwanda muri rusange. Aho ubonye umunyeshuri wakabaye ari mu ishuri mukebure, mwohereze ku ishuri, aho usanze ababyeyi badashyira imbaraga mu kohereza abana babo mu ishuri ubakebure.”

Bamwe mu bayobozi b’amashuri bavuga ko nabo hari aho bateshutse, bityo bagiye kwikubita agashyi bakabera abo bayobora urugero rwiza rwo gukunda ishuri.

Umuyobozi wa Kayonza Modern School, Bushayija Laurent, avuga ko ikibazo cyo guta ishuri cyareberwa mu buryo butatu, impamvu y’amashuri ubwayo, ababyeyi n’umuryango mugari w’Abanyarwanda.

Agira ati “Muri iki gihe ababyeyi hari abita ku bana babo n’abatabitaho, naho ku ruhande rw’amashuri hari ukuntu duteshuka, niba umwana aje akabura mwarimu cyangwa akamubona isaha imwe indi ntamubone, uwo mwana ntazagaruka ku ishuri. Naho ku ruhande rwa Leta hari amategeko ahana umubyeyi utigisha umwana we, ayo mategeko yagombye gushyirwa mu bikorwa.”

Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Cyamburara, Umurenge wa Murundi, Marara Ladislas we yihaye umuhigo wo kugarura abana ku ishuri kuko ibisabwa byose Leta iba yarabitanze.

Ati “Turashima Leta yongereye ibyumba by’amashuri, ubucucike bwaragabanutse ndetse n’ingendo ndende ku banyeshuri, turabizeza ko tugiye kugenda urugo ku rundi ba bana bakagaruka ku ishuri, bagakurikirana amasomo uko bisanzwe.”

Hari ibigo bidafite umuriro w'amashanyarazi ku buryo bigora abana kwiga ikoranabuhanga
Hari ibigo bidafite umuriro w’amashanyarazi ku buryo bigora abana kwiga ikoranabuhanga

Mu bindi abayobozi b’ibigo by’amashuri basabwe kubahiriza amabwiriza yatanzwe na MINEDUC, yo kugaburira abana bose ku ishuri ndetse no gushyira imbaraga mu miyoborere y’amashuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

AMAZINA MAREGEZO CAllixte

ABANABATAYEISHURI ASHAKISHWA UBURYO MUNEDIC YABASUBIZAMUMASHURI BAFATANYIJENABABYEYI yanditse ku itariki ya: 20-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka