Abafitanye amakimbirane baragirwa inama yo kugana abahuza b’umwuga

Ubuhuza ni bumwe mu buryo bwemewe mu Rwanda bwifashishwa mu gukemura amakimbirane n’ibindi bibazo bivuka hagati y’abantu cyangwa hagati y’amatsinda atandukanye hatisunzwe inkiko. Abahuza bagira uruhare mu gukemura amakimbirane yo mu miryango, ayo mu bucuruzi, ibibazo by’amasambu, ibibazo by’abashakanye, n’ibindi.

Mu rwego rwo kunoza iyo mikorere, abahuza bigenga babikora kinyamwuga, bashyizeho urugaga bahuriramo ruzwi nka ‘Rwanda Institute of Mediators – RIM’ kugira ngo bagire imikorere ifite umurongo uhamye.

Umuvugizi w’Inkiko, Harrison Mutabazi, ashima uru rugaga rw’abahuza b’umwuga. Yagize ati “Ihuriro nk’iri ry’abahuza bigenga ariko bafite intego yo guhuza abafitanye amakimbirane batisunze inkiko, biradufasha kandi bikadushimisha cyane kubera ko ni andi maboko urwego rw’ubutabera ruba rwungutse kugira ngo dufatanyirize hamwe gutanga ubutabera bubonewe igihe kandi bunoze.”

Umuvugizi w'Inkiko, Harrison Mutabazi, ashima akazi gakorwa n'abahuza b'umwuga
Umuvugizi w’Inkiko, Harrison Mutabazi, ashima akazi gakorwa n’abahuza b’umwuga

Yongeyeho ati “Abafitanye amakimbirane ntibarabamenya cyane ngo babayoboke, ari na yo mpamvu dufata umwanya nk’uyu nguyu kugira ngo tunamenyeshe abantu ko usibye abacamanza, abanditsi bakora ubuhuza bw’imanza zageze mu nkiko, dufite n’abahuza bigenga bari ku rutonde na bo bafite ububasha bwo gukora ubuhuza. Rero abafite amakimbirane bashobora kubagana bakabakemurira ikibazo, bakabona ubutabera bwihuse kandi bubonewe igihe.”

Eng. Fred Rwihunda, Perezida w’Urugaga rw’Abahuza b’Umwuga, avuga ko bishyize hamwe kugira ngo bateze imbere umwuga w’ubuhuza mu Rwanda.

Eng. Fred Rwihunda, Perezida w'Urugaga rw'Abahuza b'Umwuga
Eng. Fred Rwihunda, Perezida w’Urugaga rw’Abahuza b’Umwuga

Na we ashimangira ko impamvu bahisemo ubuhuza ari yo nzira yoroshye mu gukemura ibibazo kuko butuma abantu barangiza ibibazo mu bwumvikane kandi bakagira uruhare mu kwifatira ibyemezo byo gukemuramo ibibazo bafitanye, bitandukanye no kujya mu nkiko aho abantu bahangana bakavayo rimwe na rimwe buri wese adashobora kumvikana n’undi. Ati “Iyo abantu bumvikanye mu buryo bw’ubuhuza bavayo buri wese yishimye, kandi umubano bari bafitanye mbere ugakomeza, ndetse ntibibatware amafaranga menshi, rero ni ikintu cy’ingenzi.”

Me Kavaruganda Julien, umunyamuryango w’urugaga rw’abahuza (Rwanda Institute of Mediators) na we avuga ko bifitiye akamaro kanini abaturage kuko babasha gukemura impaka z’ibibazo bahura na byo batagiye imbere y’ubucamanza ahubwo bakabikemura mu bwumvikane, kandi mu buryo bwihuse ndetse bw’ibanga kuko biba bitagiye mu rukiko.

Me Kavaruganda Julien
Me Kavaruganda Julien

Ati “Ibibazo badashobora kuvugira mu ruhame bakaba babiganiraho n’ibibazo biri inyuma y’ibyo bagaragaje baba bashobora kubiganiraho neza mu buryo bukeye bakabona igisubizo kirambye gishobora gutuma imiryango yari yarashwanye, abavandimwe, abaturanyi bongera kubana neza.”

Ku bibazo byerekeranye n’ubushinjacyaha ho ngo bifite ukundi bikorwamo kuko haba harimo ubushinjacyaha n’ubugenzacyaha, ariko abahuza baba barakoze amahugurwa y’uburyo bashobora gufasha no muri urwo rwego.

Me Florida Kabasinga ni Umwavoka mu rugaga rw’Abavoka, akaba n’umuhuza. Avuga ko hari inyungu nyinshi mu buhuza kuko birwanya amakimbirane. Ati “Iyo abantu bagiye gukemura ibibazo byabo bakajya mu nkiko, haba harimo kugongana kwinshi, ariko mu buhuza murumvikana mu mutuzo ntawe uhutaza undi. Hari abantu b’umwuga babumvikanisha ku buryo ubuvandimwe cyangwa imikoranire mwari musanganywe bikomeza. Naho ubundi iyo mugiye mu nkiko murashwana cyane, bamwe bakaba bafungwa, hakazamo ibibazo byinshi cyane, imiryango ikagirana ibibazo, naho mu buhuza mwumvikanisha impande zose ku buryo ibibazo bikemuka neza mu mahoro.”

Me Florida Kabasinga
Me Florida Kabasinga

Kugeza ubu abahuza b’umwuga bigenga bari ku rutonde rw’Urukiko rw’Ikirenga ni 522. Urutonde rwabo ruboneka mu nkiko, bakaba bakorera hirya no hino mu Gihugu.

Abahuza bigenga basabwa gukora kinyamwuga, bubahiriza amahame agenga ubuhuza harimo kutabogama, ndetse no kugerageza guha amahirwe abafitanye ikibazo kugira ngo babe ari bo bishakamo igisubizo.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka