APR Karate- Do yegukanye Zanshin Karate Championship 2025(Amafoto)

Ikipe ya APR Karate yegukanye irushanwa Mpuzamahanga rya Zanshin Karate Championship 2025, nyuma yo guhiga andi makipe igatwara imidali itandatu ya zahabu.

Iri rushanwa ryakinwaga ku nshuro ya kabiri mu Karere ka Huye, hagati y’itariki 8-10 Kanama 2025, APR Karate -Do yaryegukanye nyuma y’uko muri rusange ikusanyije imidali 14 ariko irimo itandatu ya zahabu yayihesheje kuyobora andi makipe 12 bari bahatanye.

APR Karate -Do, ku mwanya wa kabiri yakurikiwe na The Great Warriors Karate Academy yatwaye imidali icyenda muri rusange, irimo ine ya zahabu, Kenyatta National Hospital yo muri Kenya iba iya gatatu n’imidali umunani irimo ibiri ya zahabu mu gihe Agahozo Shalom yo yabaye iya kane yegukanye imidali itatu irimo umwe wa zahabu gusa, maze amakipe atanu ya mbere asozwa na Zanshin Karate Academy yatahanye imidali itanu itagira uwa zahabu.

APR Karate -Do, itsinzi yabonye yabifashijwemo n’abakinnyi barimo Niyonkuru Sidick, Munyaneza Flavier, Dushime Sharifu, Niyitanga Khalifa, Kajyimbil Paul , Udahemuka Bertin n’abandi mu bagabo mu gihe mu bagore harimo Uwase Razia, Abayisenga Palerimonique na Ishimwe Sandrine.

Umuyobozi wa Zanshin Karate Academy itegura iri rushanwa, Sensei Mwizerwa Dieudonné(Ibumoso) ari ari hamwe na Perezida wa FERWAKA Niyomugabo Damien(Iburyo)
Umuyobozi wa Zanshin Karate Academy itegura iri rushanwa, Sensei Mwizerwa Dieudonné(Ibumoso) ari ari hamwe na Perezida wa FERWAKA Niyomugabo Damien(Iburyo)

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka