Rwamagana: Babiri batawe muri yombi nyuma yo kwiyita abakozi ba “Transparency”, bakambura abaturage

Abagabo babiri bafungiye kuri Station ya Polisi ya Kigabiro mu Karere ka Rwamagana bakurikiranweho kwiyita abakozi b’umuryango mpuzamahanga urwanya akarengane na ruswa “Transparency International/Rwanda”, bakambura abaturage amafaranga bababeshya ko bazabaha akazi naho abandi bakababeshywa kuzabakemurira ibibazo.

Aba bagabo ngo bari barahimbye ibyangombwa birimo amakarita y’akazi nk’ay’abakozi ba Transparency International Rwanda ku buryo ngo babeshyaga abaturage ko bazabakemurira ibibazo naho ku bandi bakabakoresha ibizamini by’akazi ariko mbere yo kugera kuri izo serivise “za baringa”, abaturage bakabanza gusabwa amafaranga.

Mu batekewe umutwe n’aba bagabo harimo umukobwa wavuye mu murenge wa Rukomo mu Karere ka Nyagatare ayoborwa kuri telefone ajya gukorera ikizamini cy’akazi mu karere ka Rwamagana, ngo abwirwa ko yagitsinze ariko asabwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 85 kugira ngo yinjizwe mu kazi.

Ubwo yagategerezaga akakabura, ni bwo yagiye kubaza uru rwego, amakuru ahera ko amenyekana.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Iburasirazuba akaba n’ukuriye ubugenzacyaha muri iyi ntara, IP Emmanuel Kayigi, yavuze ko aba bagabo bamaze gutabwa muri yombi ari bamwe mu itsinda ryagutse rikora ubwo buriganya ku buryo ngo bamwe bataratabwa muri yombi ariko hakaba harashyizweho ingamba zo kubahiga bukware.

IP Kayigi asaba abaturage kuba maso birinda ibishuko nk’ibyo kandi bagira abantu bakeka, bagatungira agatoki inzego zishinzwe umutekano.

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculeé, wemera ko bamenye amakuru y’abantu biyitiriye urwego ayoboye; yasabye abaturage kutitiranya uwo ari we wese n’umukozi w’uru rwego kuko ngo abakozi barwo bajya mu kibazo bagejejweho n’abaturage kandi serivise zoze batanga ntizishyurwa.

Ingabire yavuze ko umuntu ufite ikibazo ari we usanga TI Rwanda, ko nta na rimwe umukozi wa TI Rwanda ajya gushakisha ikibazo mu baturage. Icya kabiri ngo ni uko ikarita y’umukozi wa TI Rwanda iba isinyeho inateyeho kashi kandi ngo kirazira muri TI Rwanda kwishyuza serivise iyo ari yo yose kuko serivise zaho zose zitangirwa ubuntu.

Ku bijyanye n’ababeshywa akazi, Ingabire yavuze ko abaturage bakwiriye kwirinda icyo kinyoma kuko akazi gatangirwa muri TI Rwanda kabanza gutangazwa mu binyamakuru, hagatangazwa n’itariki y’ipiganwa kandi ngo iyo amanota yasohotse aratangazwa. Ingabire avuga ko nta na rimwe TI Rwanda ijya ikoresha ipiganwa hari umuntu umwe.

Madamu Ingabire yatanze ubutumwa ku baturage ko uwabona umuntu wese wiyitirira TI Rwanda yaka indonke, yakwihutira kubimenyesha inzego z’umutekano zimwegereye kandi akanamenyesha uru rwego kugira ngo uwo muntu akurikiranwe.

Aba bagabo bakurikiranyweho ibyaha birimo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, ubwambuzi bushukana ndetse no gukoresha inyandiko bazi neza ko ari impimbano.

Ingingo ya 610 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko iyo umuntu yandika inyandiko ivuga ibintu uko bitari, nko gukoresha inyandiko mpimbano yahinduwe cyangwa irimo ibinyoma, ahaniswa igifungo kiva ku myaka itanu kugeza kuri irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ava ku bihumbi 300 kugeza kuri miliyoni eshatu.

Ingingo ya 318 yo ivuga ku gukoresha uburiganya kugira ngo umuntu yambure icy’undi hakoreshejwe amayeri, na byo bihanishwa igifungo kiva ku myaka itatu kugeza kuri itanu ndetse n’ihazabu iva kuri miliyoni eshatu kugeza kuri eshanu z’Amanyarwanda.

IP Kayigi avuga ko umuntu wakoze icyaha abigambiriye aba akwiriye guhanwa kugira ngo bibere abandi isomo ariko kandi agasaba Abanyarwanda kugira ubushishozi cyane ngo kuko muri iki gihe hariho abantu bakoresha amayeri bagamije kurya imitungo ya rubanda.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka