Nta DASSO ukwiye guhirahira ahutaza umuturage-Mayor Uwizeyimana Abdoul Karim

Mu mahugurwa yahuje abagize urwego “DASSO” mu Karere ka Rwamagana ku wa 20 Kanama 2015, basabwe ikinyabupfura kugira ngo banoze inshingano zabo.

Muri aya mahugurwa yibanze ku mutekano rusange n’uburenganzira bwa muntu by’umwihariko, abagize uru rwego rwunganira ubuyobozi bw’akarere mu gucunga umutekano, basabwe kwirinda ikintu cyose cyahungabanya umuturage kabone nubwo yaba ari mu ikosa.

Willy Baguma, Umuyobozi wa DASSO mu Karere ka Rwamagana, asaba aba DASSO kurangwa n'imyitwarire iboneye.
Willy Baguma, Umuyobozi wa DASSO mu Karere ka Rwamagana, asaba aba DASSO kurangwa n’imyitwarire iboneye.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Uwizeyimana Abdoul Kalim, yababwiye ko ntawe ukwiriye guhutaza umuturage kuko nubwo yaba yakoze ikosa, habaho uburyo nyabwo bwo kumukosora. Yongeyeho ko uzanyuranya n’ibyo, azabihanirwa.

Umukuru wa DASSO mu Karere ka Rwamagana, Willy Baguma, yavuze ko kuba urwego rwa DASSO rwegereye abaturage mu gucunga umutekano, abarugize bakwiriye kuba intangarugero birinda amakosa n’imyitwarire idahwitse ahubwo bakaba intangarugero kugira ngo abaturage babagirire icyizere cyo gufatanya na bo.

DASSO Banganirubusa Theogene ukorera mu Murenge wa Mwurire, avuga ko uru rwego rurushijeho kwegera abaturage nta kubahungabanya, byarufasha gukorana neza na bo kandi rukabona amakuru ahagije mu kubungabunga umutekano.

Aba DASSO b'i Rwamagana barasabwa ikinyabupfura mu kazi bakora ko gucunga umutekano.
Aba DASSO b’i Rwamagana barasabwa ikinyabupfura mu kazi bakora ko gucunga umutekano.

DASSO Uwimana Josiane, ukorera mu Murenge wa Munyaga, avuga ko ari byiza kongererwa ubumenyi kugira ngo abagize uru rwego barusheho kubahiriza inshingano zabo bafite ubumenyi buhagije mu mikoranire n’abaturage.

Muri aya mahugurwa y’umunsi umwe, aba DASSO 45 bo mu Karere ka Rwamagana bibanze ku burenganzira bwa muntu, gukumira iterabwoba, gukumira no kurwanya ibyaha ndetse no kurwanya ruswa.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

guhutaza Oyo igikwiye nugukosora

nizeyimana yanditse ku itariki ya: 23-08-2015  →  Musubize

DASSO barasobanutse bazira ababafata nkaho ari bakeba kandi nyamara twe abaturage tibona badufasha.Ikindi kuki batabahaye imbunda kandi mu itegeko ribashyiraho zirimo?Simbona banayoborwa nabantu bari bakomeye mu gisirikari! Baguma ntiyari capitain!Sha tureke dasso barasubanutse

Mateke yanditse ku itariki ya: 23-08-2015  →  Musubize

DASSO barasobanutse bazira ababafata nkaho ari bakeba kandi nyamara twe abaturage tibona badufasha.Ikindi kuki batabahaye imbunda kandi mu itegeko ribashyiraho zirimo?Simbona banayoborwa nabantu bari bakomeye mu gisirikari! Baguma ntiyari capitain!Sha tureke dasso barasubanutse

Mateke yanditse ku itariki ya: 23-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka