Iburasirazuba: Guverineri Uwamariya yongeye gutorerwa kuyobora FPR muri iyi ntara

Uwamariya Odette uyobora Intara y’Iburasirazuba, akaba asanzwe ari Umunyamuryango wa FPR Inkotanyi, ni we wongeye gutorerwa kuyobora uwo muryango mu matora y’abagize inzego za FPR ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba arimo kubera i Rwamagana kuri uyu wa 28 Kamena 2015.

Guverineri Uwamariya agize amajwi 1005 atsinze Nzabamwita Vianney wagize amajwi 560 mu nteko itora y’abanyamuryango ba FPR 1565 bitabiriye aya matora.

Mu kwiyamamaza kwe, Uwamariya yabwiye inteko y’abanyamuryango ba FPR batora ko yifitemo icyizere gishingiye ku bunararibonye asanganywe mu nshingano zitandukanye ku buryo ngo azafasha abanyamuryango ba FPR b’Intara y’Iburasirazuba gutera imbere mu nzego zose.

Guverineri Uwamariya atorewe kuyobora uyu muryango ubugira kabiri kuko no mu mwaka wa 2011 yari yatorewe kuyobora FPR Inkotanyi mu Ntara y’Iburasirazuba, akaba yari asoje manda ye.

Ku mwanya w’Umukuru wa FPR Wungirije mu Ntara y’Iburasirazuba, hatowe Dr Hafashimana Emmanuel atsinze Uwibambe Consolée. Ku mwanya w’Umunyamabanga w’iri shyaka mu Ntara y’Iburasirazuba, hatowe Ntabanganyimana Philbert atsinze Ntakirutimana Seraphine.

Ku myanya y’abakomiseri, hatowe Karamaga Charles ushinze imiyoborere myiza, Uwineza Beline ushinzwe ubutabera, Makombe Jean Marie Vianney ushinzwe ubukungu na Nkuranga John Baptist ushinzwe imibereho myiza.

Guverineri Odette Uwamariya ni we wongeye gutorerwa kuyobora Umuryango wa FPR Inkotanyi mu Ntara y'Iburasirazuba asanzwe abereye umuyobozi.
Guverineri Odette Uwamariya ni we wongeye gutorerwa kuyobora Umuryango wa FPR Inkotanyi mu Ntara y’Iburasirazuba asanzwe abereye umuyobozi.

Muri aya matora ayobowe na Komiseri muri FPR Inkotanyi, Monique Mukaruriza, haratorwa abagize komite nyobozi y’umuryango wa FPR Inkotanyi mu rwego rw’intara, abahagarariye urugaga rw’urubyiruko n’urw’abagore, zishamikiye kuri FPR Inkotanyi ndetse na batatu bahagarariye urubyiruko bazajya muri komite nyobozi y’uyu muryango ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba.

Amatora y’abagize inzego z’umuryango wa FPR Inkotanyi, yahereye ku rwego rw’umudugudu kugeza ku rw’intara agamije gusimbura komite zicyuye igihe z’uyu muryango zaherukaga gutorwa mu mwaka wa 2010.
Amatora aracyakomeza.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

tumwifurije gukomeza kuyoborana ubuhanga iyi ntara maze murebe ngo igihugu cyose kiratera imbere. songa mbele RPF

runiga yanditse ku itariki ya: 28-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka