Gahengeri: Abaturage basanga nta wasimbura Kagame ku buyobozi

Mu biganiro bihuza abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda n’abaturage ku busabe bwo kuvugurura Itegeko Nshinga, abatuye mu Murenge wa Gahengeri mu Karere ka Rwamagana, bahamya ko nta muntu u Rwanda rufite wasimbura Perezida Paul Kagame, bityo bagasaba ko iri tegeko ryavugururwa agakomeza kuyobora u Rwanda kugeza igihe ubwe azivugira ko ananiwe.

Imbere y’Intumwa za rubanda, abaturage basaga ibihumbi 3 bateraniye mu Murenge wa Gahengeri ku wa 21 Nyakanga 2015, bavuze ko bashimangira imbonankubone ibyo banditse mu mabaruwa yashyikirijwe Inteko Ishinga Amategeko, basaba ko ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga ishyiraho imbago kuri manda 2 za Perezida wa Repubulika yavanwaho maze bakongera gutora Perezida Kagame bavuga ko bagikeneye.

Kalinda Augustin (imbere) ni umwe mu bashyikiye ko Kagame akomeza kuyobora u Rwanda.
Kalinda Augustin (imbere) ni umwe mu bashyikiye ko Kagame akomeza kuyobora u Rwanda.

Kalinda Augustin, umwe mu banditse basaba ko Itegeko Nshinga rivugururwa, avuga ko Perezida Kagame yagejeje byinshi ku Banyarwanda birimo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, kubaka umutekano, ubwiyunge, “Gira inka”, gufasha abageze mu zabukuru ndetse n’iterambere rusange ry’Abanyarwanda rigaragarira mu mibereho n’ibikorwa remezo byabegerejwe.

By’umwihariko, mu Murenge wa Gahengeri bishimira iterambere ry’urwego rw’uburezi kuko ubu bafite amashuri y’Uburezi bw’Ibanze bw’Imyaka 12 (12YBE) bigatuma nta mwana ukibura uko yiga kubera ubushobozi buke nk’uko byahoze.

Mu bindi bishimira kandi cyane harimo kwegerezwa ibigo by’imari nk’Umurenge SACCO ndetse n’ibikorwa remezo birimo imihanda n’amashanyarazi.

Abaturage b'i Gahengeri ngo bose baracyakeneye Paul Kagame ku buryo utanze igitekerezo kimuvuga ibigwi bose bacyakirana amashyi n'impundu.
Abaturage b’i Gahengeri ngo bose baracyakeneye Paul Kagame ku buryo utanze igitekerezo kimuvuga ibigwi bose bacyakirana amashyi n’impundu.

Muri aka gace ka Gahengeri, ngo bizera neza ko Perezida Kagame nakomeza kuyobora u Rwanda, bazagera ku bindi bikorwa bitandukanye birimo kubona amazi meza kandi ahagije ndetse n’aho amashanyarazi ataragera akahagera.

Nyuma y’imyaka 21 u Rwanda rusohotse muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abaturage barishimira ko Perezida Kagame, akoresheje ubuhanga bwe, ubushishozi n’ubwitange bw’ikirenga, yateje u Rwanda imbere mu buryo budasubirwaho, aho Abanyarwanda babonye ijambo mu ruhando rw’amahanga batari barigeze kugira mu bihe byose byatambutse.

Ku bwabo, ngo baracyakeneye Perezida Kagame kugira ngo akomeze guha u Rwanda icyerekezo cyiza kandi ku bwabo ngo ntibamugenera manda ahubwo yabayobora kugeza ashaje.

Emmanuel Ntivuguruzwa

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka