Rwamagana: Bagereranya umuturage utarata ibigwi bya Kagame n’umuvugabutumwa utinya guhamya Imana
Bamwe mu baturage b’Akarere ka Rwamagana baravuga ko ntawe utabona ibyiza Perezida Kagame yakoreye u Rwanda, bityo ngo abatinya kubivuga basa n’umuvugabutumwa utinya guhamya Imana kandi ari cyo yahamagariwe.
Ibi abaturage barabivuga mu gihe bakomeje ibiganiro n’abagize Inteko Ishinga Amategeko ku busabe bayishyikirije basaba ko Itegeko Nshinga ryavugururwa, by’umwihariko ingingo y’101, ngo kuko ikumira Perezida Kagame kwiyamamariza manda irenga kuri ebyiri yemererwa n’iri tegeko; kandi zikaba zizarangira muri 2017.

Twagirumwami Simon wo mu Kagari ka Kibare mu Murenge wa Gahengeri agira ati “Umuvugabutumwa iyo agiye imbere y’itorero agatinya kuvuga ubutumwa, aba ataremera Imana. Guhagarara hano mvuga Kagame ni ibintu bineneje kuko biramutse ari ikinyoma sinatinyuka guhaguruka.”
Uyu musaza avuga ko kuva Kagame yayobora u Rwanda, abantu bazahutse bakabasha gutera imbere ndetse bagasusuruka.
Twagirumwami asanga intambwe y’iterambere u Rwanda n’Abanyarwanda bagezeho nyuma y’imyaka 21 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, ishingiye ku bumwe n’ubwiyunge bwubatswe mu Banyarwanda kandi umusingi wabwo ngo ni Perezida Kagame.
Akomeza avuga ko byari bigoye nyuma ya Jenoside ko abantu bongere kwicarana hamwe basangire kuko hariho urwikekwe ariko ngo nyuma y’uko hashyizweho Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, hakozwe akazi katoroshye ko kunga Abanyarwanda none bakaba babanye mu mahoro, nta macakubiri n’ivanguramoko.
Iyo ntambwe ngo ikaba yarabaye intango nziza yo kugira ngo Abanyarwanda bahuze imitima bumva ko batahiriza umugozi umwe mu kubaka igihugu cyabo no kwiteza imbere ubwabo.
Ku bwe, ngo inyandiko banditse basaba Inteko Ishinga Amategeko kuvugurura Itegeko Nshinga kugira ngo bongere gutora Kagame zifite ishingiro kandi ngo bagomba guhamya mu ruhame ibyiza bakesha Kagame binatuma bashaka ko akomeza kuyobora u Rwanda.
Mu nyandiko zasuzumwe n’Inteko Ishinga Amategeko zisaba ivugururwa ry’Itegeko Nshinga kugira ngo Perezida Kagame akomeze kuyobora u Rwanda, izigera ku bihumbi 123 na 182 zanditswe n’abaturage bo mu Karere ka Rwamagana.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
alias ibyo avuze nibyo; jyewe nasuye umuntu kwa muganga hariya Nyagasambu, sinzi ukuntu amazi yari yabuze ambwira ukuntu abantu barara bajya kuvoma amajerekani ariyo avuga. hari ikibazo cy’amazi pe. murumva ko amazi bayabonye mu ngo byabafasha. ariko buriya bizaza. Mwihangane
Umubyeyi wacu twiherewe n’Imana. i Rwamagana rwose turacyamukeneye; hari projet akeneye ko yongererwa manda; dore urugero rwa hafi, Kigalitoday munyarukiye mu murenge wa Fumbwe, mu tugari twawo, turasobanutse pe, icyo dutegereje kuri Nyakubahwa ni amazi mu ngo, gera kwa Muganga Nyagasambu urebe abantu batonze umurongo ku karobine kandi mwibuke ko dufite muhazi hafi, iikibura ni ukuyakurura n’imashini zabugenewe; maze tugakomezanya na Muzehe wacu. HE KAGAME OYEE OYE OYEE URASHOBOYE NTABWO TUZAGUTERERANA. buriya asigaje kudusura za Nyagasambu, za Nyakagunga, za Kirehe, Rugarama, Kibaza maze mukareba ko ikibazo cy’amazi kidakemuka akatugeraho mu rugo. dushonje duhishiwe;