Rwamagana: Abanyamuryango ba FPR basabwe ubufatanye kugira ngo akarere kabo gatere imbere

Umukuru [mushya] w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Rwamagana, Uwamariya Odette, akaba na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, arasaba abanyamuryango ba FPR muri aka karere kubaka ubufatanye kugira ngo babashe guteza imbere akarere kabo gafite amahirwe menshi ariko kagakunda kugaragara inyuma mu ruhando rw’imihigo.

Guverineri Uwamariya yatangaje ibi nyuma yo kwegukana intsinzi y’Umukuru w’Umuryango wa FPR Inkotanyi mu rwego rw’Akarere ka Rwamagana, mu matora y’inzego z’iri shyaka ku rwego rw’akarere, yabereye i Kitazigurwa mu Murenge wa Muhazi ku wa Gatandatu, tariki 20/06/2015.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu Karere ka Rwamagana barasabwa ubufatanye mu guteza akarere kabo imbere.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu Karere ka Rwamagana barasabwa ubufatanye mu guteza akarere kabo imbere.

Madamu Uwamariya yavuze ko Akarere ka Rwamagana gafite amahirwe akomeye yakabera imbarutso yo gutera imbere cyane, nko kuba ari igicumbi cy’Intara y’Iburasirazuba bigatuma inzego nyinshi zihahurira, kuba gaturanye n’Umurwa mukuru wa Kigali ku buryo iterambere rigaragara mu mujyi wa Kigali rigenda rihagera ndetse n’ubundi bukungu butandukanye burimo n’amabuye y’agaciro.

Uwamariya yasobanuye ko aka karere karimo ubushobozi “ku mpande zose” bwatuma gatera imbere ariko ngo kagiye kagira imbogamizi yo kugira amahirwe ariko ntikamenye uko kayakoresha kugira ngo kagere ku nshingano zako zirimo n’imihigo.

Guverineri Uwamariya yatsindagiye ko imiyoborere myiza ituma ubuyobozi bufata amahirwe ari muri aka karere bukayabyaza umusaruro ufasha abaturage kugera ku iterambere.

Uyu muyobozi avuga ko mu nzira yo gukemura ibi bibazo habayeho no kubaka ubuyobozi hakorwa impinduka mu bayobozi bari basanzweho basimbuwe n’abashya kugira ngo bongere imbaraga mu byari bisanzwe kandi bakomereze aho abandi bagejeje.

Ku bwe, avuga ko abayobozi baba bakwiriye gukoresha icyizere bagiriwe mu kwitangira inyungu z’abaturage ariko kandi abaturage na bo bagasabwa kugira uruhare rugaragara mu bufatanye bw’ibibakorerwa, atari ukubihirikira ku bayobozi gusa.

Gahongayire Marie Chantal uturuka mu Murenge wa Rubona avuga ko nk’abanyamuryango ba FPR bifuza ko abayobozi babo babegera bakajya inama kandi na bo ngo biteguye gutanga umusanzu wose kugira ngo batere imbere.

Nkiranuye Boniface ukuriye FPR mu Murenge wa Nyakariro, avuga ko abanyamuryango b’iri shyaka bafite imbaraga bakoresha mu kwiteza imbere kandi bakaba biyemeje gufatanyiriza hamwe bafasha abaturage kwivana mu bukene bigashoboka.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Rwose Governor ibyo mivuga nibyiza ndetse twishimiye nogutorwa kwanu kubuyobozi bu muryango wa RPF gusa guterimbere kwa Rwamagana kuracyafite inzira ndede kuko aka Karere karanzwe na bayozi bategera abaturage bayobora ntabwo wamenya icyo bashinzwe. Urugero mu murenge wa Muyumbu hari abaturage bafite ubushake bwinshi bwo guteza imbere aka karere ariko aboyozi baka baca intege guhera ku rwego rwu mudugudu kugera ku karere. Reka twizereko Mayor mushya ndetse namwe Governor hazabo ivugurara risobunutse. Twababwiye kenshi ko dufite aboyobozi butugari ndetse n’imirenge badasobutse badakora inshingano zabo neza byaba byiza namwe mugeze aho bakorera mukareba ibikorwa kandi muganira na Baturage. Birababaje kubona Rwamagana ihora iba iya Nyuma kandi ikorera munyubako imwe n’intara.

Nzintwa yanditse ku itariki ya: 29-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka