Guverineri Uwamariya ni we utorewe kuyobora FPR mu Karere ka Rwamagana
Uwamariya Odette uyobora Intara y’Iburasirazuba ni we wegukanye intsinzi y’Umukuru w’Umuryango wa FPR Inkotanyi mu rwego rw’akarere ka Rwamagana, atsinze Uwizeyimana Abdoul Kalim uyobora aka karere, mu matora y’abagize inzego z’uyu muryango mu Karere ka Rwamagana arimo kubera i Kitazigurwa mu mu Murenge wa Muhazi.
Uwamariya usanzwe akuriye Umuryango wa FPR mu Ntara y’Iburasirazuba agize amajwi 515, mu gihe Uwizeyimana Abdoul Kalim wari usanzwe akuriye uyu muryango mu Karere ka Rwamagana agize amajwi 277, mu matora yo kuri uyu wa gatandatu tariki 20 Kamena 2015.

Mu kwiyamamaza kwe, Madamu Uwamariya yasabye inteko itora kumugirira ikizere kandi ayihamiriza ko icyizere bamugirira atazagikoresha mu kwishyira hejuru ahubwo ko azakoresha ayo mahirwe mu nyungu z’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi.

Yagize ati “Nimungirira icyizere, ikintu gikomeye navuga ni uko icyo cyizere dukwiriye kugikoresha mu nyungu z’abanyamuryango badutoye. Ntabwo ari ukudutora kugira ngo ubwacu bitugirire inyungu, bitugaragaze, bidushyire hejuru; ahubwo cya cyizere abanyamuryango bahagarariye abandi baduhaye, uba ukwiriye kugikoresha usubiza mu nyungu z’abanyamuryango bagutoye.”

Uwamariya yongeyeho ko icyizere cy’abanyamuryango ba FPR inkotanyi gisaba ukigiriwe gukora ibyiza byinshi bitari iby’aby’abari muri FPR gusa ahubwo bikagera ku Banyarwanda bose ngo kuko FPR ari “moteri” y’igihugu.

Muri aya matora yatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, haratorwa abagize komite nyobozi y’umuryango wa FPR Inkotanyi mu rwego rw’akarere, abahagarariye urugaga rw’urubyiruko n’urw’abagore, zishamikiye kuri FPR Inkotanyi ndetse na batatu bahagarariye urubyiruko bazajya muri komite nyobozi y’uyu muryango ku rwego rw’akarere.
Aya matora y’abagize inzego z’umuryango wa FPR Inkotanyi, yahereye ku rwego rw’umudugudu kuzageza ku rw’intara mu gihugu hose, agamije gusimbura komite zicyuye igihe z’uyu muryango zaherukaga gutorwa mu mwaka wa 2010.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
jya ukurikira amakuru neza unashyiremo logic, manda ya RPF yarangiye kunzego zose zatowe muri2010, so Dr UWAMARIYA uyumunsi yatowe mukarere amatora yo kuntara nagera akiyamamaza agatsinda azatorwa nadatorwa azaguma mukarere
congratulations to Madm Odeth that’s awornderfull step and we wish yu all the best in your all doings other Wis God yu
Abanyarwanda turasetsa nonese ko namwe ni mumbwi umuntu azayobora FPR mukarere ka rwamagana anayiyobore mu ntara y’iburadirazuba anabe governor wiyontara munyumvire iryo sobe ryubuyobozi. Nibo ibintu bihera bipfa kuberako umuntumwe muntara abayihariye inshingano zintara yose ubwose akosheje yahanwa nande. Nubwo Odette muziko ari inyangamugayo ariko inshingano ahawe zirenze ubushobozibwe
1. Inshingano zurugo rwe
2. Inshingano zo kuyobora RPF rwamagana
3. Inshingano zo kuyobora RPF muntara ayobore intara anigishe. Imana izamufashe asoze inshingano ahawe neza